skol
fortebet

Icyizere cy’uko RDC izemera gusenya FDLR ni gike: Minisitiri Nduhungirehe

Yanditswe: Tuesday 15, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko hari icyizere gike cy’uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izashyira mu bikorwa gahunda yo gusenya umutwe wa FDLR yiyemeje.

Sponsored Ad

Nduhungirehe yabitangaje mu kiganiro yagiranye na RBA.

Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’iminsi mike i Luanda muri Angola habereye inama ya ya gatanu ya ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Angola yigaga ku kibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa Congo.

Iyi nama yasize kera kabaye u Rwanda na RDC byemeje gahunda yo gusenya umutwe wa FDLR yari imaze igihe yarateguwe n’abakuriye ubutasi bw’u Rwanda, Angola na RDC.

Mu busanzwe iyi gahunda yakabaye yari yaremerejwe mu nama ya kane ya ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga yabaye ku wa 14 Nzeri, gusa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner aza kuyitera utwatsi nyuma yo kubitegekwa na Perezida Félix Antoine Tshisekedi.

FDLR Leta ya RDC yemeye ko izasenya isanzwe ifatanya n’Ingabo zayo mu ntambara zimaze imyaka ikabakaba itatu zihanganyemo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

Raporo y’impuguke za Loni yasohotse muri Kamena uyu mwaka kandi ishimangira imikoranire hagati y’uyu mutwe u Rwanda ruvuga ko ugambiriye kuruhungabanyiriza umutekano na bamwe mu basirikare bo mu ngabo za RDC, by’umwihariko Général-Major Peter Nkuba Cirimwami usanzwe ari Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Minisitiri Nduhungirehe ubwo yabazwaga niba hari icyizere cy’uko RDC izemera gushyira mu bikorwa gahunda yo gusenya uriya mutwe nk’uko yabyiyemeje, yavuze ko igihari ari gike cyane.

Ati: "Nakubwiza ukuri ko icyizere ari gike, ariko kuba ari gikeya ntibivuze ko nta kizakorwa. Rwose twakwishima ari uko tubonye Congo na FARDC batunyomoza hakagira igikorwa. Ariko ubu ngubu icyizere ni gike kubera ko tuzi neza ibyakozwe mu bihe bishize n’imikoranire yabo."

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko iby’iyi mikoranire bishimangirwa no kuba nko muri Kanama uyu mwaka ubwo abakuriye ubutasi bahuriraga i Luanda bakumvikana kuri gahunda yo gusenya FDLR, nyuma y’iminsi itatu u Rwanda rwakiriye amakuru y’uko ubuyobozi bwa FARDC n’ubwa FDLR bahuriye mu nama yabereye muri Kivu y’Amajyaruguru.

Yunzemo ati: "Ni ukuvuga ko ibyo bari basinye nyuma y’iminsi itatu rwose babijugunye bakabishyira ku ruhande, ahubwo bakikomereza imikoranire yabo."

Nduhungirehe kandi yanakomoje kuri Operasiyo yiswe iyo guhiga abayobozi bakuru ba FDLR igisirikare cya Congo kivuga ko cyakoze mu kwezi gushize, avuga ko ibyabaye ari "Operasiyo ya nyirarureshwa" nyamara mbere y’uko FARDC itangira kugaba ibitero yari yabanje kuburira ziriya nyeshyamba.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yashimangiye ko buri gihe iyo bigeze ku kurwanya FDLR Kinshasa igaragaza ubushake buke, gusa agaragaza ko ari yo mpamvu imishyikirano ikomeje kugira ngo harebwe niba hari icyahinduka.

Yunzemo ko kuba FDLR yarandurwa burundu ari rwo rufunguzo rwo gukemura ibibazo bimaze igihe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa