skol
fortebet

Icyizere Perezida Zelensky afitiwe n’abaturage cyagabanyutseho 38%

Yanditswe: Wednesday 08, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ikusanyabitekerezo ryakorewe muri Ukraine ryagaragaje ko icyizere Perezida w’iki Gihugu, Volodymyr Zelenskyy yari afitiwe n’abaturage mbere y’uko intambara itangira cyagabanyutse ku kigero cya 38%.

Sponsored Ad

Iri kusanyabitekerezo ryakozwe na Kiev International Institute of Sociology (KIIS) rigaragaza ko mu ntangiriro za 2022 icyizere Volodymyr Zelenskyy yari afitiwe cyari kuri 90%, gusa bigera mu Ukuboza 2024 kigeze kuri 52%.

Iki kigo cyagaragaje ko ubwo Zelenskyy yatorwaga mu 2019 icyizere yari afitiwe n’abaturage cyari 80%, byaje kugera mu ntangiriro za 2022 kigeze kuri 37%. Cyongeye kuzamuka habura gato ngo intambara ya Ukraine n’u Burusiya itangire, kigera kuri 90%.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku baturage 2000, bafite hejuru y’imyaka 18. Abagera kuri 39% by’ababajijwe muri ubu bushakashatsi bavuze ko nta cyizere bifitiye Zelenskyy, mu gihe 9% banze kugira icyo basubiza.

Kugabanyuka kw’icyizere Zelenskyy afitiwe n’abaturage kwatewe ahanini n’uko yitwaye mu ntambara ihanganishije igihugu cye n’u Burusiya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa