Perezida wa Burkina Faso, Ibrahim Traoré, yatangaje ko azabaza mugenzi we uyobora u Burundi, Evariste Ndayishimiye, impamvu igihugu cye cyahagaritswe mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Tariki ya 31 Mutarama 2022, AU yahagaritse Burkina Faso mu bikorwa byayo byose nyuma y’icyumweru Capt Traoré akuye Roch Marc Christian Kaboré ku butegetsi.
Uyu muryango wasobanuye ko Burkina Faso izongera kwitabira ibikorwa byawo mu gihe izaba yasubijeho ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi.
Tariki ya 17 Nyakanga 2025, AU yagize Ndayishimiye intumwa yihariye yayo mu karere ka Sahel kugira ngo afashe ibihugu byaho gukemura ibibazo by’umutekano n’ibya politiki, binyuze mu nzira ya dipolomasi.
Ndayishimiye yasabwe kuganira n’abayobozi bo muri Burkina Faso, Mali na Niger, imiryango yo mu karere, sosiyete sivile n’abandi bafatanyabikorwa, hagamijwe gushaka amahoro n’umutekano birambye.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Capt Traoré yatangaje ko kugeza ubu atarumva impamvu AU yahagaritse Burkina Faso kandi ko atazi niba igihugu cye kikibarizwa muri uyu muryango kuko ntacyo abayobozi bawo bashaka kumubwira.
Capt Traoré yasobanuye ko mu cyumweru gishize, Ndayishimiye yari kujya muri Burkina Faso kugira ngo baganire ku kibazo kiri hagati y’impande zombi, ariko ko bitakunze bitewe n’uko gahunda zabaye nyinshi.
Ati “Nyuma hashyizweho umuhuza, Perezida w’Umurundi, wagombaga kuza mu cyumweru gishize ariko ngira ngo twagize ikibazo cya gahunda nyinshi. Turamutegereje. Dushaka kumva impamvu bitwara kuriya.”
Yabajijwe niba Burkina Faso iteganya gufata icyemezo cyo kuva muri AU nk’uko yabigenje ku muryango w’akarere ka Afurika y’uburengerazuba (CEDEAO) ubwo yo, Niger na Mali byaremaga umuryango wo gutabarana, AES, asubiza ko bizaterwa n’igisubizo Ndayishimiye azamuha.
Ati “Kubera ko ntitwafata icyemezo tutabanje kumenya impamvu yabo. Kubera iki baduheje? Kubera iki batwitwaraho kuriya? Tumenye impamvu yabo, tukavamo, twasobanurira abaturage bacu tuti ‘Ibi ni byo bavuze, ngizi impamvu, twafashe icyemezo cyo kuvamo’. Ni ko byagenze kuri CEDEAO.”
Muri Nyakanga 2024, Leta y’inzibacyuho ya Burkina Faso yemereye Capt Traoré gukomeza kuyobora iki gihugu kugeza mu 2029. Iki cyemezo kitashimishije AU gica amarenga ko nyuma y’uwo mwaka ari bwo hazaba amatora.
AU yahaye Perezida Evariste Ndayishimiye inshingano yo gukemura ibibazo byugarije Sahel
Capt Traoré yatangaje ko ibisobanuro Ndayishimiye azamuha ari byo azashingiraho afata icyemezo cyo gukura Burkina Faso muri AU cyangwa kuyigumishamo


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *