skol

Icyo u Rwanda rwiteze mu nama Mpuzamahanga yiga ku Bukungu

Yanditswe: Tuesday 20, Jan 2026

featured-image

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yiteze inyungu mu Nama Mpuzamahanga yiga ku Bukungu, (WEF:World Economic Forum) iri kubera i Davos mu Busuwisi, binyuze mu biganiro n’abayobozi batandukanye ku Isi, bigamije kubyaza umusaruro ubufatanye n’amahirwe aboneka ku mugabane wa Afurika.

Iyi nama yatangiye ku wa 19 Mutarama 2026, ihurije hamwe abarenga 3 000, barimo Abakuru b’Ibihugu 56, aho ku ruhande rw’u Rwanda yitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Nduhungirehe Olivier, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Nduhungirehe mu kiganiro na RBA, yavuze ko u Rwanda ruzungukira muri iyo nama aho ruzagirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye mu rwego rwo kubyaza umusaruro amahirwe aboneka muri Afurika.

Yagize ati: “U Rwanda ruzagirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye bo ku Isi kugira ngo turebe uko twabyaza umusaruro ubufatanye n’amahirwe umugabane wacu wa Afurika ufite.”

Amb. Nduhungirehe yagaragaje ko Umugabane wa Afurika utuwe ahanini n’urubyiruko, kandi hari amahirwe yo kuganirwaho kugira ngo Abanyafurika bisange mu mahirwe aboneka mu bufatanye n’ibindi bihugu.

Yagaragaje ko icyo u Rwanda ruzanye muri iyo nama ari ubunararibonye bw’ibyo rwanyuzemo, kandi hari ibyo rwagezeho mu bukungu n’ikoranabuhanga ndetse rugikataje.

Yavuze ko insanganyamatsiko y’iyo nama; ‘A Spirit of Dialogue’ cyangwa ‘Umwuka w’Ibiganiro’ ije mu gihe Isi yugarijwe n’ibibazo by’ubushyamirane no kutumvikana hagati y’ibihugu.

Yagaragaje ko ari umwanya mwiza w’ibiganiro bigamije kurwanya ayo makimbirane ari ku Isi ndetse agakemuka binyuze mu biganiro.

Yagize ati: “Ni umwanya wo kuganira kugira ngo turebe ukuntu ibibazo byazajya birangizwa n’ibiganiro no kungurana ibitekerezo mu byo twagiye tuganiraho mu guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.”

Iyi nama ibaye ku nshuro ya 56 yitabiriwe n’abo mu bihugu 130, barimo Abayobozi b’Ibihugu, abahagarariye inzego z’ubucuruzi, imiryango itegamiye kuri Leta, abashakashatsi n’abanyabugeni bagamije kuganira ku bibazo bikomeye byugarije Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa