skol

Ideni ry’u Bufaransa ryiyongeraho 5000€ buri segonda

Yanditswe: Wednesday 06, Aug 2025

featured-image

Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, François Bayrou, yasabye abaturage gushyigikira gahunda ye yo kugabanya amafaranga Leta isohora, ababurira ko ideni ry’igihugu ryiyongeraho ibihumbi 5€ buri segonda, akavuga ko hatagize igikorwa, kugenzura iri deni byazarushaho kugorana mu myaka iri imbere.

Mu mashusho yashyize kuri YouTube, Bayrou yagerageje gusobanurira abaturage impamvu kwizirika umukanda mu bijyanye n’ingengo y’imari ari ingenzi, ati “Ideni ryacu rigeze kuri miliyari 3400€, Ni umubare munini utoroshye kuwutekereza.”

Iyo gahunda yashyizwe ahagaragara mu kwezi gushize, yari igamije kugabanya icyuho mu ngengo y’imari cy’asaga miliyari 43.8€, aho kiri kuri 5.8% by’ingengo y’imari, hafi gukuba kabiri ikigero cya 3% cyemewe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Yaburiye ko niba nta gikozwe, amafaranga yo kwishyura inyungu ku nguzanyo ashobora kugera kuri miliyari 100€ ku mwaka wa 2029.

Gahunda ye irimo gukuraho iminsi ibiri y’ikiruhuko rusange, kugira ngo habeho kongera umusaruro. Hari kandi kugabanya umubare w’abakozi ba Leta no gushyiraho igiciro ntakuka cy’amafaranga y’ingoboka n’imperekeza (Pansion), aya asanzwe ahinduka hakurikijwe izamuka ry’ibiciro.

Ingengo y’imari y’Igisirikare iteganyijwe kuzamuka ikagera kuri miliyari 64€ mu 2027, inshuro ebyiri ugereranyije no mu 2017.

Perezida Emmanuel Macron yasezeranyije kongeraho miliyari 6.5€ kugera nibura mu 2027, ashingiye ku bibazo by’umutekano bigaragara ku Mugabane w’u Burayi.

Bayrou aracyakeneye gushyigikirwa n’abadepite kugira ngo iyi gahunda ye ishyirwe mu ngengo y’imari. Byitezwe ko abadepite bazatora ibijyanye n’uyu mushinga we mu Ukwakira. Gusa Ishyaka National Rally ryo ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ryamaganye iyi gahunda.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Elabe bwerekanye ko Abafaransa 12% gusa ari bo bishimira ibikorwa bya Bayrou, ari nacyo kigero cyo hasi kuva yagirwa Minisitiri w’Intebe mu Ukuboza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa