Ifoto y’ingagi yo mu Rwanda iri kubyina, yatsindiye igihembo mpuzamahanga
Yanditswe: Friday 12, Dec 2025
Ifoto igaragaza ingagi ikiri nto yo mu misozi yo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu Rwanda, iri kubyina yizihiwe, yegukanye igihembo nyamukuru mu irushanwa mpuzamahanga rya ’Nikon Comedy Wildlife Awards’, rirushanwamo amafoto atandukanye ajyanye n’inyamaswa n’ibindi binyabuzima.
Iyi foto yafotowe n’Umwongereza, Mark Meth-Cohn, yahigitse andi mafoto asaga 10.000 yarushanwaga, yo mu bihugu 109, yegukana igihembo nyamukuru, mu gihe hari abandi bagiye batsinda mu bindi byiciro.
Iyi foto yiswe "High Five", Meth-Cohn avuga ko ibihe yayifotoyemo ari bimwe mu byo atazibagirwa, aho bamaze iminsi ine bazenguruka mu misozi y’Ibirunga bashakisha imiryango y’ingagi.
Yagize ati: "Kuri uyu munsi rero by’umwihariko, twahuye n’umuryango mugari uzwi ku izina rya Amahoro, wari wahuriye hamwe, aho ingagi nkuru zarimo zishaka ibyo kurya mu gihe intoya zarimo zikinira."
"Imwe ikiri nto y’ingabo wabonaga yishimiye kutwereka umwihariko wayo mu mikino ngororamubiri no kubyina izamura amaguru. Kureba imyiyereko yayo byari umunezero, nishimira kuba narabashije gufotora ibi bihe byayo byiza, muri iyi foto."
Yakomeje avuga ko gukora neza muri iri rushanwa byerekana ko amafoto bafata aba afite umumaro. Yerekanye ko Nikon Comedy Wildlife Awards ari rimwe mu marushanwa akomeye ngarukamwaka, byoroshye kwinjiramo no kugiriramo ibihe byiza, ariko na none rikomeye cyane. Yishimiye ko mu mwaka ushize yari yabashije kugera ku cyiciro cya nyuma, uyu akaba abashije kwegukana irushanwa.
Ibihembo bya Nikon Comedy Wildlife Awards, bihemba amafoto y’inyamaswa atangaje yo hirya no hino ku Isi, rifite intego yo kongera imyumvire yo kwita no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Stefan Maier, Umuyobozi Mukuru ushinzwe iyamamazabikorwa muri Nikon Europe, yavuze ko abakemurampaka bahisemo amafoto 40 ahiga ayandi, hanyuma akanyuzwa imbere y’akanamankemurampaka hagatorwanywa iyahiga, ndetse n’ayatsinze mu byiciro bitandukanye.
Ati: "Abatsinze bose muri buri cyiciro, bekoresha ibyishimo, ubuhanga ndetse n’intekerezo mu gufata amafoto agaragaza Isi, ifoto rero ya Mark igaragaza neza umutima w’inyamaswa wo gukinana ibyishimo."
Uyu munsi, ku Isi habarurwa ingagi zo mu misozi zigera kuri 1063, zituye ku buso bwa kilometerokare 780 mu mashyamba mu Rwanda, RDC na Uganda.
Iyi foto igaragaza ingagi yo mu muryango w’Amahoro iri kubyina yizihiwe, ni yo yegukanye umwanya wa mbere

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *