skol

Igiciro cya Zabahu cyatumbagiye

Yanditswe: Saturday 24, Jan 2026

featured-image

Igiciro cya Zahabu cyageze ku madolari 151,75 ku igarama rimwe nyuma y’aho abashoramari batangiye kuzigura ku bwinshi mu kuzigama imitungo yabo kugira ngo idatakaza agaciro.

Ibi biciro bya Zahabu na Feza byatangiye kuzamuka cyane mu mpera z’umwaka ushize kubera imyanzuro mu rwego rw’ubukungu yagiye ifatwa n’ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Inzobere mu bukungu zigaragaza ko zimwe mu mpamvu zatumye habaho izamuka ry’ibiciro bya Zahabu ku Isi mu 2025 ari ukubera bimwe mu bihano Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagiye afatira ibihugu by’i Burayi birwanya umugambi wo kwigarurira ikirwa cya Greenland.

Trump aherutse gutangaza ko kuva muri Gashyantare 2026 hari ibihugu umunani bizashyirirwaho umusoro wa 10% kubera kwitambika gahunda ze kuri Greenland.

Uyu muyobozi yavuze ko mu gihe umugambi wo kwigaruria Greenland utagerwaho vuba, ibi bihugu umunani birimo Denmark, Norvège, Suède, u Bufaransa, u Budage, u Bwongereza, u Buholand na Finland, imisoro azayuriza akayigeza kuri 25% muri Kamena 2026.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa