skol

Igisasu cya Koreya ya Ruguru cyakangaranyije Koreya y’Epfo n’u Buyapani

Yanditswe: Saturday 14, Mar 2026

featured-image

Koreya ya Ruguru yarashe igisasu cyerekeza mu nyanja mu cyerekezo kigana mu nyanja y’u Buyapani, nk’uko Koreya y’Epfo n’u Buyapani byabitangaje, aho Tokyo yavuze ko bishoboka ko yari Missile balistique.

Missile balistique ni intwaro iraswa ikoresheje ‘rocket’ ifite imbaraga nyinshi, igatuma izamuka cyane mu kirere. Nyuma yo gusunikwa na rocket iyizamura, iyo missile ikurikira inzira igoramye mu kirere, imeze nk’iyo umupira ugira iyo utewe.

Iyo igeze ku rwego rwo hejuru mu rugendo rwayo, ntiba igikoresha moteri yayo, ahubwo ikomeza urugendo igana aho igenewe kugera bitewe ahanini n’imbaraga z’isi ziyikurura (force de pesanteur).

Izi missile ziba zigenewe gutwara umutwaro w’intwaro ushobora kuba ari ibisasu bisanzwe cyangwa se izindi ntwaro zikomeye nka za kirimbuzi, iz’imiti yica cyangwa iz’ibinyabuzima.

Bitewe n’ubwoko bwayo, Missile balistique ishobora kugenda intera iri hagati y’ibilometero amagana kugeza ku bihumbi byinshi, bigatuma ishobora kugera ku ntego iri kure cyane aho yarasiwe. Hari n’izigezweho zishobora kurenga n’imipaka y’imigabane y’isi zikagera ku ntego ziri kure cyane.

Igisirikare cya Koreya y’Epfo cyatangaje mu butumwa bugufi cyohereje ku banyamakuru ko icyo gisasu cyarashwe cyerekeza mu nyanja iri ku nkombe z’Iburasirazuba bwa Koreya ya Ruguru.

Nta yandi makuru arambuye cyatanze. Abashinzwe kurinda inkombe z’u Buyapani bo bavuze ko icyo gisasu gisa n’icyaguye mu nyanja.

Televiziyo ya Leta y’u Buyapani, ishingiye ku makuru yaturutse muri Minisiteri y’Ingabo, yatangaje ko gishobora kuba cyaguye hanze y’agace kahariwe ubukungu.

Hari hashize iminsi itanu, Koreya y’Epfo na Amerika bitangije imyitozo ikomeye ya gisirikare, igamije kwitegura guhangana n’icyo bita iterabwoba rya gisirikare rituruka muri Koreya ya Ruguru.

Koreya ya Ruguru imaze igihe igerageza intwaro kirimbuzi zikomeye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa