Igisirikare cy’u Burundi cyakuriye inzira ku murima abangirijwe n’iturika ry’intwaro
Yanditswe: Thursday 02, Apr 2026
Igisirikare cy’u Burundi cyakuriye inzira ku murima abaturage basabaga ko bahabwa impozamarira kuko inzu zabo zangirikiye mu nkongi, kivuga ko na cyo gifite ibintu byinshi byangiritse kandi ko nta bwishingizi byari bifite.
Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi, Gen Gaspard Baratuza, yabwiye abanyamakuru ko abaturage basaba ingurane kubera iturika ry’ububiko bw’intwaro, bakwiriye gusubiza amerwe mu isaho kuko abahombye ari benshi.
Ati “Ababuze ibyabo, mwumvise ko n’igisirikare cyabuze inzu n’ibikoresho byahiye. Sinzi, ntacyo nabasubiza, icyo nzi ibikoresho bya gisirikare nta bwishingizi bifite, imodoka za gisirikare zifite ubwishingizi, ibikoresho bigurwa kugira ngo birwanye umwanzi, none iyo bisohotse nta mwanzi birwanyije? Urumva nta bwishingizi buriho.”
Yasabye abaturage gushaka ubwishingizi bw’inzu zabo ku buryo mu gihe gitaha, bazabasha kubona uko babona ingurane z’ibyangiritse.
Abantu 13 ni bo bapfiriye muri iyi mpanuka mu gihe 57 bakomeretse.
Camp Base yahiye, yarimo ububiko bunini bw’intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare by’ingabo z’u Burundi. Hari hari n’inzu zituyemo abasirikare hamwe n’imodoka zitwara ibikomoka kuri peteroli za gisirikare.
Ni ikigo gikikijwe n’ingo z’abaturage, ibintu bidasanzwe ko ikigo cya gisirikare kirimo ububiko nk’ubwo bw’intwaro gishyirwa rwagati mu baturage.
Nibura uvuye mu marembo y’icyo kigo, uhita winjira mu gace ka Musaga n’ahandi hitwa Kinanira. Muri ibyo bice kandi ni ho hari gereza ya Mpimba, aho bivugwa ko ifungiyemo abantu 8000.
Hafi y’iyo nkambi hasanzwe Ishuri Rikuru rya Gisirikare.
Aho ubwo bubiko bwari buri si kure y’ahahoze indi nkambi ya gisirikare ya Para.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *