skol

Igisubizo cya Minisitiri Nduhungirehe ku bibajije impamvu Perezida Kagame atitabiriye inama ya AU

Yanditswe: Tuesday 17, Feb 2026

featured-image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko kuba Perezida Paul Kagame ataritabiriye inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) bidakwiye gufatwa nk’ibidasanzwe kuko yohereje umuhagararira.

Ni ubutumwa bushingiye ku bwanditswe n’umunyamakuru Romain Gras wa Jeune Afrique, busa n’ubwibaza impamvu Perezida Kagame atitabiriye iyi nama ya AU.

Ati “Perezida Kagame utaritabiriye inama ya AU, mu mpera z’icyumweru gishize yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yakurikiye umukino wa All-Star.”

Minisitiri Nduhungirehe yasubije uyu munyamakuru ko inama ya AU ititabiriwe na hafi kimwe cya kabiri cy’abakuru b’ibihugu 54 bigize uyu muryango, kandi ko Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yahagarariye Perezida Kagame.

Ati “Perezida Paul Kagame ntiyitabiriye inama ya 39 ya AU, nk’uko hafi ya kimwe cya kabiri cy’abakuru b’ibihugu bya Afurika batayitabiriye. I Addis Abeba, yahagarariwe mu buryo bukwiye na Minisitiri w’Intebe, Nsengiyumva Justin. Bityo rero, nta gishya!”

Inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma yabaye tariki ya 14 n’iya 15 Gashyantare 2026. Dr. Nsengiyumva yagaragaje aho u Rwanda ruhagaze mu nzego zirimo ubuzima n’umutekano, bigendanye n’icyerekezo cya AU cya 2063.

Ku mutekano, Dr. Nsengiyumva yagaragarije ibihugu bya Afurika uko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi bukomeje kurenga ku masezerano y’amahoro ya Washington n’amahame ya Doha, yibutsa ko impande zose zirebwa na yo zigomba kuyubahiriza kugira ngo amahoro aboneke.

Dr. Nsengiyumva kandi yasabye ko abagira uruhare mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC badakwiye kugira uruhare mu buhuza buyobowe na AU, agaragaza ko ibyo byabakuyeho icyizere kuko hari impungenge ko bashobora kubogama.

I Los Angeles, Perezida Kagame yari mu ruzinduko rw’akazi. Yahuye na Komiseri wa shampiyona y’umukino wa Basketball muri Amerika, Adam Silver, na Mark Tatum umwungirije, baganira ku bufatanye hagati y’ubuyobozi bw’iyi shampiyona n’u Rwanda mu guteza imbere impano.

Perezida Kagame yanahuye na Steve Ballmer, nyir’ikipe ya Los Angeles Clippers yamamaza ibyiza nyaburanga by’u Rwanda binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’, kuva muri Nzeri 2025. Baganiriye ku mikoranire iri hagati y’impande zombi.

Umukino wa NBA All-Star uhuza intoranywa muri Basketball yo muri Amerika wabereye kuri arena ya LA Clippers, Intuit Dome, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 18. Iki gikorwaremezo cyamamarizwamo Visit Rwanda kuva mu mwaka ushize.

Inama ya AU yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bya Afurika batageze kuri 30

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko bisanzwe ko Umukuru w’Igihugu atakwitabira inama akohereza umuhagararira

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yahagarariye Perezida Kagame muri iyi nama

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa