Igitero cy’indege cya Israel cyasenye igice cy’ibitaro bya nyuma bigikora muri Gaza
Yanditswe: Sunday 13, Apr 2025

Igitero cy’indege cya Israel cyasenye igice cy’Ibitaro by’Ababatista bya Al-Ahli, ari nabyo bisigaye bikora mu Karere ka Gaza.
Ababibonye bavuga ko igitero cyashenye ishami rishinzwe ubuvuzi n’ibikorwa byo kubaga ry’ibitaro nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Video yashyizwe kuri internet yagaragaye yerekana umuriro mwinshi n’umwotsi uzamuka mu bitaro nyuma y’uko misile zikubise inyubako y’amagorofa abiri.
Abantu, harimo n’abarwayi bamwe na bamwe bakiri mu buriri bw’ibitaro, bafashwe amashusho bihutanwa bavanwa aho.
Ingabo z’igihugu cya Israel (IDF) zavuze ko zateye ibitaro kuko byari birimo “ikigo gishinzwe kugenzura no kuyobora cyakoreshwaga na Hamas”. Abashinzwe ubutabazi muri Gaza bavuga ko nta muntu byahitanye.
Minisiteri y’ubuzima iyobowe na Hamas yavuze ko iyi nyubako “yashenywe burundu”, bituma haba “kwimura byihutirwa abarwayi n’abakozi b’ibitaro”.
IDF yavuze ko yafashe ingamba “zo kugabanya ingaruka ku basivili cyangwa ku bitaro, harimo no gutanga umuburo mbere, gukoresha amasasu ahamya neza, ndetse no kugenzura mu kirere”.
Umunyamakuru waho wakoreraga muri ibyo bitaro, yavuze ko IDF yaterefonnye umuganga ukora mu ndembe maze imusaba guhita bava mu bitaro kandi bafite iminota 20 gusa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *