Igitero cya ’drone’ za Ukraine cyasenye urusengero mu Burusiya
Yanditswe: Friday 25, Apr 2025

U Burusiya bwashinje igisirikare cya Ukraine kugaba igitero cy’indege zitagira abapilote (drones) ku rusengero ruri mu Mujyi wa Belgorod, uri muri kilometero 40 uvuye ku mupaka uhuza ibihugu byombi.
Amakuru dukesha Tass avuga ko iki gitero cyagabwe ku wa 24 Mata 2024, kuri uru rusengero rw’Aba-Orthodox. Ku bw’amahirwe nta muntu wakiguyemo, gusa inyubako zose zasenyutse.
Guverineri wa Belgorod, Vyacheslav Gladkov yavuze ko na nyuma yo kugaba iki gitero, Ingabo za Ukraine zakomeje kurasa zishaka gutesha abari bagiye kuzimya inkongi y’umuriro.
Ati “Mu gihe tukiri mu cyumweru gitagatifu cya Pasika, ahantu hatagatifu muri Belgorod hagabweho igitero. Hari abantu benshi bakomeretse byoroheje. Abazimya umuriro bakomeretse kuko ubwo bari batangiye kuzimya drone zakomeje kubarasa.”
Ukraine n’u Burusiya bikomeje guhangana no kugabanaho ibitero, mu gihe Perezida Donald Trump akomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo impande zombi zihagarike imirwano.
Iki gitero cyakomerekeyemo abantu benshi
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *