
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye ari mu ruzinduko rw’akazi muri Nigeria, aho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Gashyantare, yitabiriye inama n’umwiherero bihuza ba Ofisiye bakuru ba Polisi muri icyo gihugu.
Umuhango wa gufungura ku mugaragaro iyi nama n’umwiherero bibaye ku nshuro ya gatanu byayobowe na Visi-Perezida wa Repubulika ya Nigeria, Nyakubahwa Kashim Shettima.
Ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kuvugurura umutekano w’imbere mu gihugu n’iterambere ry’ubukungu bwa Nigeria binyuze mu bikorwa bya Polisi bishingiye ku bufatanye, mu biganiro byahatangiwe; IGP Namuhoranye yabibukije ko kugira ngo umutekano w’imbere mu gihugu ugerweho bisaba ubufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage.
Yagize ati: “Umutekano w’imbere mu gihugu ushingiye ku mahoro n’ituze rusange. Nta rwego rushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko rwagera kuri byinshi hatabayeho imikoranire, icyizere ndetse n’ubufatanye n’abaturage rushinzwe. Bityo ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu gucunga umutekano ntibigomba kuba amahitamo ahubwo ni ngombwa.”
IGP Namuhoranye yifashishije urugero rwa Polisi y’u Rwanda, yashimangiye ko ibikorwa byo gucunga umutekano binyuze mu bufatanye n’abaturage; ari umusemburo w’umutekano, imibereho myiza n’iterambere birambye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *