Ihenda ry’ubutaka ngo riri gutuma abasore bashakira abagore iwabo
Yanditswe: Tuesday 21, Apr 2026
Ihenda n’izamuka ry’igiciro cy’ubutaka hari abagaragaza ko bikomeje kuba ikibazo kibangamira abasore badafite amikoro ahagije ,ibi bigatuma iyo bageze mu gihe cyo gushaka bashakira abagore mu nzu z’ababyeyi babo.
Uko imyaka ishira niko ubutaka bugenda buzamura agaciro bityo kwigondera ubutaka cyangwa ikibanza cyo kubakamo bikagora ab’amikoro macye.
Ubusanzwe by’umwihariko mu cyaro umusore ugeze igihe cyo gushaka usanga aba mu nzu yubatse ivuye mu isambu yahawe n’ababyeyi cyangwa se yiguriye.
Cyakora kubera ihenda ry’ubutaka muri iyi mins,byabaye ikibazo ku basore b’amikoro macye nk’abafite ababyeyi nabo badafite ubutaka buhagije bwo kubaha ngo bubakeho na bo bashinge ingo
Ni ikibazo usanga hirya no hino nk’aho abatuye mu murenge wa Mataba, akarere ka Gakenke bavuga ko kubera guhenda k’ubutaka byatumye abasore bari gushakira abagore mu nzu z’iwabo bitewe no kunanirwa kwigondera ikibanza n’ubutaka.
Aba baturage bo mu kagari ka Nyundo, umurenge wa Mataba mu karere ka Gakenke bagaragaza uburyo uburyo igiciro cy’ubutaka gikomeje gutumbagira, aho nko kubasore bashaka kubaka kwigondera ikibanza ari ingorane.Umubyeyi umwe aganira na Radio 1 yagize ati”ujya kumva ukumva umusore yazanye umukobwa iwabo ,ukumva ngo baryamanye”
Undi nawe ati’’abasore bari kumva bashaka abagore ,ariko kugirango bababone biragoye kuko bari kubatura no ku babyeyi’’
Cyakora bamwe mu baasore ngo basanga gushakira abagore mu nzu z’iwabo ari byo byiza.Gusa hari n’ababona ari ikibazo kuko bamwe mu basore bahisemo kubyihorera byose ahubwo yagira aho ahurira n’umukobwa akaba amuteye inda.
Umuti w’iki kibazo aba bavuga ko Leta yakigora ikubaka amacumbi menshi aciriritse abaturage bakodesha bahendukiwe.
Depite Mukabalisa Germaine umwe mu bagize inteko ishinga amategeko aherutse kugaragaza ko gushinga urugo ku rubyiruko bitoroshye kubera ubutaka kuko abasore n’inkumi basezerana ariko ugasanga basubiye n’ubundi kubana n’ababyeyi babo mu ngo ari byo bizana amakimbirane.
Gusa kuri iki minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye aganira n’abagize inteko ishinga amategeko yavuze ko icyo bakora ari ugutunganya site z’imiturire aho yavuze ko hari za hegitari uturere twagiye duhiga gutunganya site z’imiturire kugirango abaturage babone aho batura.
Zimwe mu ngaruka z’ihenda ry’ubutaka naryo rituma urubyiruko rudashaka cyangwa rugashakira mu ngo z’ababyeyi babo ni amakimbirane avuka muri bene iyo miryango, bityo bagasaba Leta kureba icyakorwa cyafasha abaturage bose muri rusange koroherwa no kubona aho batura cyane cyane urubyiruko rushinga ingo nshya.
Bifuza ko Leta yajye yubaka inzu nyinshi zigakodeshwa n’abaturage mu buryo buborohereza

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *