skol

Ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ni icyorezo cyugarije Isi - António Guterres

Yanditswe: Tuesday 25, Nov 2025

featured-image

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yavuze ko ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ari icyorezo cyugarije Isi, gitizwa umurindi n’ikoranabuhanga rigezweho.

Ni ubutumwa yanyujije ku rukuta rwa X mu gihe hagati ya tariki 25 Ugushyingo kugeza tariki 10 Ukuboza 2025, Isi izaba iri kuzirikana iminsi 16 yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.

Muri ubu butumwa, António Guterres yagize ati: “Ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ni icyorezo cyugarije isi yose, kandi rikomeje kwiyongera kubera uburyo ikoranabuhanga ryihuta kandi rikagera henshi muri iki gihe cy’isi y’ikoranabuhanga.

Ntitwakagombye kwemera ko ikoranabuhanga rihinduka ahantu habuza umutekano abagore n’abakobwa. Twese hamwe, twubake isi idateye ubwoba kuri buri mugore n’umukobwa.”

OMS igaragaza ko hari ubihugu bimwe birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikabije birimo Bangladesh aho 48,9% by’abagore bo muri iki gihugu bahohotewe n’abantu bashakanye, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) harimo 48,5%, u Burundi bari kuri 46,6% na Uganda iri kuri 46,1%.

Mu Rwanda imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, igaragaza ko 37% by’abakobwa n’abagore bari hagati y’imyaka 15 na 49, bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mu gihe mu bagore bashatse 46% byabo baba barahohotewe n’abantu bashatse.

Kuva tariki 25 Ugushyingo kugeza ku ya 10 Ukuboza buri mwaka, ku Isi hose hazirikanwa iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.

U Rwanda rwatangiye iki Cyumweru ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Twubake umuryango uzira ihohotera’.

U Rwanda rwatangiye kwifatanyije n’ibindi bihugu muri iyo gahunda mu 1990.

Mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu 2008 u Rwanda rwashyize icyo cyaha mu byaba bihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Mu 2009 hajyaho ibigo bigamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abarikorewe bakitabwaho bizwi nka ‘Isange one Stop Center’ biri hirya no hino mu gihugu.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yagaragaje ko ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ari icyorezo cyugarije Isi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa