Ihuriro FCC ryasabye Abanye-Congo kurwanya umugambi wa Leta wo gukurikirana Kabila
Yanditswe: Sunday 04, May 2025

Ihuriro FCC ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryasabye Abanye-Congo kurwanya umugambi wa Leta wo gukurikirana Joseph Kabila mu butabera.
Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba, aherutse gutangaza ko Ubushinjacyaha bw’igisirikare cy’iki gihugu bwasabye Sena kwambura Kabila ubudahangarwa kugira ngo akurikiranwe.
Perezida wa Sena, Michel Sama Lukonde, ku wa 2 Gicurasi 2025 yatangaje ko ubusabe bw’Ubushinjacyaha bwa gisirikare kuri Kabila buri gusuzumwa hisunzwe Itegeko Nshinga rya RDC.
Minisitiri Mutamba yasobanuye ko Kabila wabaye Perezida wa RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019, akurikiranyweho ubugambanyi, kuba mu mutwe utemewe, ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.
Ni ibyaha byasanishijwe n’uruzinduko Kabila washinze ihuriro FCC yagiriye mu mujyi wa Goma tariki ya 18 Mata. Leta ya RDC yarushingiyeho, igaragaza ko ari umwe mu bashinze ihuriro AFC/M23.
FCC yamaganye icyemezo cya Leta ya RDC kuri Kabila, isobanura ko gukurikirana uyu munyapolitiki usanzwe ari Senateri binyuranyije n’uburenganzira ahabwa n’Itegeko Nshinga.
Iri huriro ryagaragaje ko iki cyemezo gishimangira ko RDC iyobowe n’ubutegetsi bw’igitugu bwa Perezida Félix Tshisekedi, ihamagararira Abanye-Congo guhaguruka, bakarwanya ibikorwa bibi byabwo.
Ryagize riti “FCC irasaba byihutirwa Abanye-Congo hamwe n’ababashyigikiye guhuza imbaraga, bagahurira ku butaka bwose bw’igihugu kugira ngo bakumire ubutegetsi bw’igitugu, banarwanire uburenganzira n’ubwisanzure baharaniye, uyu munsi bwakorewe ibirenze kubangamirwa.”
Kabila ashinjwa kuba umwe mu bayobozi ba AFC/M23 kuva mu mwaka ushize. Ubwo yari muri Afurika y’Epfo muri Werurwe 2025, yatangaje ko ibi birego ari ibinyoma, ahamya ko nta bimenyetso bifitiwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *