Ihuriro ry’amashyaka arengera ibidukikije ryashimiye Green Party yegukanye imyanya ibiri mu Nteko
Yanditswe: Tuesday 30, Jul 2024

Ihuriro ry’amashyaka arengera ibidukikije ku Mugabane wa Afurika, La Federation des Verts Africains –FEVA, ryashimiye ishyaka Democratic Green Party of Rwanda kubw’intsinzi yegukanye mu matora y’abadepite aherutse ndetse no kwitabira amatora ya Perezida.
Amatora ya Perezida n’ay’Abagize Inteko Ishinga Amategeko aheruka mu Rwanda yabaye tariki 15 Nyakanga 2024. Ibyayavuyemo bigaragaza ko Paul Kagame w’Umuryango FPR Inkotanyi ari we watsinze ku mwanya wa Perezida aho yagize amajwi 99.18%
Dr. Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda yagize 0.50% naho Mpayimana Philippe wiyamamaje nk’umukandida wigenga agira amajwi 0.32%.
Mu matora y’abadepite, Green Party yabonye amajwi 4.56%, biyiha imyanya ibiri mu Nteko Ishinga Amategeko.
Ihuriro FEVA ryandikiye Democratic Green Party of Rwanda, riyishimira ubwitabire mu matora ndetse n’intsinzi yabonetse.
Riti “Mu matora ahujwe ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abashinzwe Inteko Ishinga Amategeko mu Rwanda, ishyaka ryanyu Democratic Green Party of Rwanda ryatsindiye imyanya ibiri mu Nteko. Turabashishikariza kandi kudacika intege kuko tuzi ko kugira ngo musigasire ibyagezweho bisaba izindi mbaraga”.
FEVA yatangaje ko biteze ko Green Party mu Rwanda izitwara neza mu matora ataha.
Ishyaka Green Party ryatangiye mu 2009, mu 2017 ryitabira amatora ya Perezida wa Repubulika, mu gihe amatora y’abadepite ryitabiriye mu 2018.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *