Ihurizo mu kwishyuza miliyari 2,9 Frw za mudasobwa za ‘Positivo BGH’ zahawe abanyeshuri
Yanditswe: Tuesday 08, Jul 2025
Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ikoranabuhanga mu itumanaho n’isakazabumenyi (RISA), Innocent Muhizi, yatangaje ko muri gahunda yo kwishyuza ikigo kibereyemo Leta umwenda wa miliyari 2,9 Frw bahisemo no kugiha imirimo cyakora izavamo inyishyu.
Iki kigo ni Africa Investment Smart Distribution (ASID) cyatsindiye isoko ryo gukwirakwiza mudasobwa za Pasitivo BGH mu mashuri atandukanye mu gihugu. Cyazihabwaga na Leta kigomba kuyishyura ariko kubera ibibazo bitandukanye kinanirwa kwishyura.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye muri Kamena 2024 igaragaza ko kikibereyemo Leta umwenda ukomoka kuri izi mudasobwa.
Umuyobozi Mukuru wa RISA, Innocent Muhizi ubwo yasobanuraga amakosa yagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, ku wa 7 Nyakanga 2025, yagaragaje ko ASID yatangiye kwishyura.
Ati “Umwenda ASID ifitiye Leta,...twari twabagaragarije ko twakoze ibiganiro na MINECOFIN aho twari twanabahaye raporo igaragaza ko ibisabwa byose RISA yari yabikoze hari hasigaye kwishyuza iki kigo.”
Gusa yavuze ko umuvuduko bishyuraho ari muto cyane ku buryo bari banatanze igitekerezo cy’uburyo byakorwamo kugira birusheho kwihuta, bakazajya bakora imirimo inyuranye y’ikoranabuhanga.
Ati “Mu by’ukuri bakomeje bishyura buhoro buhoro ku buryo bitari ku muvuduko ushimishije ku buryo uwo mwenda wakwishyurwa bikarangira kuko iki kigo uburyo cyasabye kwishyura bwatangiye gushyirwa mu bikorwa.”
Muhizi yagaragaje ko nyuma y’ibiganiro bagiranye ubu bamaze kwishyura miliyoni 3 Frw.
Yavuze ko iki kigo cyanasabye ko cyakwishyura binyuze mu gukorera Leta indi mirimo aho kucyishyura bagakata ku mwenda kibereyemo Leta.
Ati “Niba baje bagakora iyi mirimo ihwanye n’aya mafaranga MINECOFIN idukorere igenagaciro ry’iyo mirimo tuvuge ko bihwanye n’amafaranga mu nzego zitandukanye z’ikoranabuhanga.”
Depite Mussolini Eugene yagaragaje ko mu igenamigambi ry’uburyo iki kigo cyagombaga kwishyura Leta bari biyemeje ko bazarangiza kwishyura mu 2025.
Ati “Izi miliyari 3 Frw, hanyuma bakaba bamaze kwihyuraho miliyoni 3Frw tukaba turi muri Nyakanga 2025, uyu mwenda uzaba warangije kwishyurwa?”
Perezida wa PAC, Muhakwa Valens yagaragaje impungenge ko iki kigo gishobora kutazagira ubushobozi bwo gukora imirimo yose bazagiha ngo gikore cyishyura.
Muhizi ati “Umwenda wari miliyari zirenga 3,5 Frw ubu bari bageze kuri miliyari 2,9 Frw bakaba baratangiye kwishyura byumvikane ko tuzasubiramo iyo ngengabihe yo kwishyura. Ntabwo bizarangira uyu mwaka, tuzongeraho igihe kugira ngo bashobore kwishyura.”
Muhizi yavuze ko iki kigo gifite ubushobozi bwo gukora ibikorwa bitandukanye kuko gisanzwe gikora mu mirimo itandukanye y’ikoranabuhanga.
Depite Mussolini yongeye kugaragaza impungenge zo kuba ASID izajya ihabwa amasoko mu buryo bunyuranye n’amategeko nyamara hari abandi bari gukora ibikorwa neza.
Ati “Ibindi badukorera ntabwo tubyanze ariko mu gukorera mu mucyo dukwiye kuba tuzatanga isoko cyangwa tugashaka ababishoboye bose bakaza tukaganira aho gufatirana uhari kuko abizi cyangwa abikoramo cyangwa yananiwe kutwishyura aho kumva ko twagumana uwo dufitanye ikibazo ngo tumushakire ibindi akora.”


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *