Ikawa y’u Rwanda yaje muri eshanu nziza muri ‘World of Coffee San Diego’
Yanditswe: Tuesday 14, Apr 2026
Ikawa y’u Rwanda yaje muri eshanu nziza zasogongewe mu Imurikagurisha mpuzamahanga ry’Ikawa ‘World of Coffee San Diego’, ryaberaga i California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Amakuru y’iyi ntsinzi ku ikawa y’u Rwanda yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB).
NAEB yatangaje ko ikawa y’u Rwanda yabonye uyu mwanya mu ikawa 48 zari zihatanye.
Iti “Ikawa y’u Rwanda yaje muri 5 zatsinze izindi mpagararizi 48 zasogongerewe mu Imurikagurisha mpuzamahanga ry’Ikawa ‘World of Coffee San Diego’, ryaberaga i California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Yakomeje ivuga ko “Ibi bishimangira umuhate w’u Rwanda mu kuzamura ubwiza, guhanga ibishya ndetse n’ihiganwa ku isoko mpuzamahanga.”
Kwitabira iri murikagurisha k’u Rwanda kwari kugamije gushaka amasoko mashya ndetse no gushimangira ubwiza buhebuje bw’ikawa y’u Rwanda. Byari n’amahirwe yo kurushaho kuzamura ikawa y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.
Imurikagurisha mpuzamahanga ry’Ikawa ‘World of Coffee San Diego’ ryatangiye ku wa 10, rigeza ku wa 12 Mata 2026.
Kugeza ubu ikawa ifatwa nka kimwe mu bihingwa ngengabukungu byinjiriza u Rwanda akayabo, ndetse karushaho kwiyongera uko imyaka iza indi igataha.
NAEB igaragaza ko umusaruro w’ikawa yoherezwa mu mahanga wiyongereyeho ku kigero cya 39% mu 2025 ugereranyije no mu 2024 ndetse n’amafaranga yinjizwa aturutse muri uyu musaruro yiyongereyeho 65% ugereranyije n’umwaka wabanje.
Kugeza ubu imibare itangwa na NAEB igaragaza ko mu wa 2025, u Rwanda rwohereje ku isoko ryo mu mahanga ikawa ingana na toni 23.860 zinjije arenga miliyari 216 Frw.
Iyi mibare yerekana izamuka rikomeye ugereranyije no mu 2024, aho u Rwanda rwohereje ku isoko ryo mu mahanga kawa ingana na toni 17.142 yinjije arenga miliyari 129 Frw.
Abitabiriye iri murikagurisha basogongeye ikawa y’u Rwanda
Ikawa y’u Rwanda yaje muri eshanu nziza muri ‘World of Coffee San Diego’

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *