
Muri Werurwe 2025, umuhanzi Bebe Cool yatanze ikirego mu rukiko arega Alex Muhangi kuba yararenze ku burenganzira bwe ku bihangano.
Urukiko rwisumbuye rwategetse ko aba bombi bakemura ikibazo cyabo binyuze mu bwumvikane. Alex Muhangi yifuje ko bakorana ibiganiro byo kumvikana na Bebe Cool, ariko ibi ntibyigeze bigerwaho.
Umucamanza wa Grade One, Nicholas Aisu yategetse ibi nyuma y’uko Me Robert Rutaro, wunganira Muhangi, asabye ko iki kibazo cyakemurwa mu nzira zitari iz’urukiko.
Gusa, abunganira Alex Muhangi batangarije urukiko ko ibiganiro byananiranye kuko Bebe Cool yananiwe kwitabira inama yari yateguwe.
Me Rutaro yabwiye urukiko ati: “Nyakubahwa mucamanza, ndamenyesha urukiko ko ibiganiro byo kumvikana byananiranye. Twategereje Bebe Cool kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, ariko ntiyigeze ahagera n’ubwo yakomeje gutanga icyizere ko ari buze,”
Mu rukiko, humvikanye ibindi birego bishya. Me Rutaro yavuze ko umugore wa Bebe Cool, Zuena yananiwe kwishyura ibyo yanywereye nijoro umugabo we atitabiriye igitaramo cya Comedy Store, aho Alex Muhangi asanzwe ategura ibitaramo. Uyu munyamategeko yavuze ko uyu mwnda urengeje ibihumbi 900 by’amashilingi ya Uganda.
Hari kandi ibindi birego byatanzwe kuri Bebe Cool, birimo kuba yarakiriye miliyoni esheshatu z’amashilingi ya Uganda nk’igihembo cyo kuririmba muri Comedy Store, ariko nyuma yo kwanga kuririmba, yasubije miliyoni eshanu gusa, atwara ayo yasigaye.
Muhangi anashinja Bebe Cool kumwambura miliyoni 30 z’amashilingi ya Uganda, yari yemeye kumwishyura nyuma yo kugaragara mu mashusho y’indirimbo ye Wakayima.
Urukiko rwategetse ko impande zombi zigomba kugaruka mu rukiko ku wa Kane w’iki cyumweru kugira ngo urubanza ruburanishwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *