Ikibazo si amasezerano , ni ubushake bwa Politiki – Amb Minisitiri Nduhungirehe yavuye imuzi icyadindije ibiganiro by’amahoro
Yanditswe: Friday 06, Feb 2026
Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda ,Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko Repubulika Iharanira Demokasi ya Congo yakomeje gushinja u Rwanda kudashyira mu bikorwa amasezerano nyamara RDC yarabuze ubushake bwa Politiki .
Ibi yabigarutseho ubwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Gashyantare 2026, ku munsi wa kabiri w’Inama y’igihugu y’umushyikirano , ubwo yatangaga ishusho y’uko igihugu gihaze ku ruhando mpuzahanga, mu bijyanye n’ububanyi n’Amahanga.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, yavuze ko mu kibazo cya RDC harimo kutavugisha ukuri ku bibera muri iki gihugu kandi amahanga akigiza nkana ku bintu bitandukanye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yagaragaje ko umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba washatse gukemura ikibazo ariko RDCongo irabyanga.
Ati ” Ibiganiro bya Nairobi byari bigamije gukemura hagati y’Abanye-Congo, kugira ngo habe ibiganiro n’imitwe y’Abanye-Congo, ariko Perezida wa RDC niwe wabirangije, niwe wabisenye. Yarabihagaritse kubera ko umutwe wa AFC/M23 wari mu biganiro i Nairobi, yarabihagaritse, awirukana mu biganiro , atanagishije inama bagenzi be bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ari nabo banashyizeho ibyo biganiro.”
Amb Nduhungirehe avuga ko usibye ibiganiro, EAC yari yarashyizeho ingabo ariko Perezida wa RDC aza kwirukana uwo mutwe.
Yanavuze ko ibiganiro bya Luanda byabaye mu mwaka wa 2024, byari byatangiye kandi byitezweho umusaruro ariko Perezida wa RDC nawe abivamo.
Ati ” Ibyo biganiro byabaye mu 2024, ibintu byinshi hafi ya byinshi byumvikanwaho, keretse ingingo imwe gusa kandi guverinoma ya RDC yari yemeye mbere, yisubiraho, ivuga ko idashaka kuganira n’umutwe wa AFC/M23.”
Yakomeje ati ” Abavuga ko ibiganiro byarangiye kubera ko rutitabiriwe inama yagombaga kuba tariki ya 15 Ukuboza 2024, baba bigiza nkana cyangwa ntabwo babyumvise kuko aibiganiro byarangiye kuko nta masezerano yari ari gusinywa kuko guverinoma ya RDC yinangiye.”
Yavuze ko nyuma yo kubona ibiganiro bya Afurika abyikuyemo, Perezida Tshisekedi yagiye gushaka abandi bahuza barimo Qatar, Ubufaransa, n’abandi.
Ikibazo ni ubushake bwa Politiki
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yavuze ko Repubulika Iharanira Demokaarsi ya RDC ibura ubushake bwa Politiki ngo amahoro n’umutekano bigezweho muri iki kibazo.
Ati ” Burya ikibazo gikomeye burya si ugushyira umukono ku masezerano, ikibazo ni ubushake bwa Politiki , nibwo bwabuze. ”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yagaragaje ko u Rwanda rwemeye kujya mu biganiro n’abandi bahuza kuko rwifuza ko ikibazo cy’umutekano mucye wo mu Burasirazuba bwa RDC kirangira.
Yavuze ko rwasinye amasezerano i Washington na RDC kugira amakimbirane ahari hagati y’ibihugu ahagarare ndetse amahoro n’umutekano bigaruke mu karere.
Ati ” Ibyabaye nyuma mwarabibonye, ni ibitero by’indege na za drone byibasira umutwe wa AFC/M23 , binyuranyije n’amasezerano yari yasinywe.”
Yavuze ko RDC yahisemo gukoresha abacanshuro ngo bahangane na AFC/M23 ndetse igakorana na FDLR.
Ati ” Twebwe nk’u Rwanda dushyigikiye ko amasezerano ashyirwa mu bikorwa kuko ni amasezerano rusange, areba ibibazo bijyanye n’umutekano, kurandura FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda, hari ibijyanye n’ubukungu .”
Yavuze ko ibiganiro bya Doha na byo hagati ya AFC/M23 na guverinoma ya RDC, tukaba twizeye yuko ibiganiro bizakomeza, kugira ngo amasezerano yashyizweho umukono ashyirwe mu bikorwa.
Nduhungirehe yavuze u Rwanda rwifuza ko ubuhuza bukozwe na Afurika ari bwo bwifuzwa kugira ngo bashyire imbaraga mu biganiro byatangijwe n’abandi bahuza ba Washngton na Doha .
Yavuze ko u Rwanda rukomeje gutsura umubano n’Amahanga kandi ko umubano n’ibindi bihugu .
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko u Rwanda rufite umutekano kandi rurinzwe .
Ati ” Abanyarwanda ni baryame, biyorose, basinzire, twashyize ingamba z’ubwirinzi , zose zigamije kurinda umutekano w’u Rwanda, uw’Abanyarwanda, kugira twese twikomereze imihigo.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya ya Congo, mu bihe bitandukanye yashinje u Rwanda guhungabanya umutekano w’iki gihugu ndetse inarushinja gukorana na AFC/M23.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *