Ubwo habaga umuhango wo kwizihiza umunsi wa Afurika, Perezida wa Repubulika ya Congo Brazzaville, Denis Sassou Nguesso yatangaje ko guhera tariki ya 1 Mutarama 2027, abaturage bose ba Afurika bazajya binjira muri iki gihugu bitabasabye gushaka Visa.
Ni umwanzuro Congo Brazaville yagitangaje kuri uyu wa 25 Gicurasi 2026, ikaba iwufashe nyuma y’ibindi bihugu bya Afurika nabyo byakuriyeho Abanyafurika Visa, ibyo benshi bemeza ko byongera ishoramari mu gihugu ndetse n’ubukerarugendo.
Ku wa 18 Gicurasi 2026, igihugu cya Togo nacyo cyatangaje ko cyafashe icyemezo cyo gukuriraho Visa Abanyafurika bose bateganya kumara mu gihugu iminsi itarenze 30.
Congo Brazaville na Togo, bije byiyongera ku bindi bihugu bya Afurika bimaze igihe byarakuriyeho Abanyafurika bose Visa birimo, u Rwanda, Seychelles, Gambie na Bénin.
Impuguke mu bya Politike n’imibanire mpuzamahanga, zivuga ko ibi ari bimwe mu byo Abanyafurika bifuza kugira ngo Afurika ibe umugabane umwe uhuje kandi utere imbere ndetse zikanavuga ko bizaba byiza ibihugu byose bya Afurika bikuriyeho Abanyafurika Visa ndetse n’imipaka ikazageraho igakurwaho.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *