skol

Ikinyabiziga cyafunzwe kizajya gitezwa cya munara mu mezi 3

Yanditswe: Friday 13, Mar 2026

featured-image

Itegeko rishya N° 014/2026 ryo ku wa 06/03/2026 rigenga ikoreshwa ry’umuhanda, ryasohotse mu Igazeti ya Leta ku wa 10 Werurwe 2026, ryagaragaje impamvu ikinyabiziga gishobora gufungwa, igihe cyemerewe kumara gifunzwe kigatezwa cyamunara cyangwa kikigurishirizwa na nyiracyo.

Ingingo ya 19 y’iri tegeko, iteganya ko Igihe ntarengwa cyo gufunga ikinyabiziga ari amezi atatu abarwa uhereye ku munsi kugifunga byemerejweho n’umuyobozi ubifitiye ububasha.
Ingingo ya 20 ivuga ko ikinyabiziga gifunzwe gishyirwa ahantu habugenewe, nyiracyo akishyura amafaranga ajyanye n’iryo fungwa.
Iyo amezi atatu arangiye nyir’ikinyabiziga cyangwa umuhagarariye wemewe n’amategeko adakuye ikinyabiziga aho gifungiwe, kigurishwa mu cyamunara hubahirijwe igenagaciro rikozwe n’umugenagaciro wemewe n’amategeko cyangwa kigashyikirizwa ikigo cyemerewe gutandukanya ibice bikigize, kubivugurura no kubivanamo ibyangiza ibidukikije.
Mu gihe ikinyabiziga gifunzwe, nyiracyo yemererwa, iyo abisabye, kukigurishiriza hubahirijwe igenagaciro rikozwe n’umugenagaciro wemewe n’amategeko.
Umuyobozi ubifitiye ububasha akuraho icyemezo cyo gufunga ikinyabiziga abyibwirije cyangwa abisabwe na nyiracyo cyangwa umuhagarariye wemewe n’amategeko, amaze kugaragaza ko icyatumye ikinyabiziga gifungwa kivuyeho kandi yishyuye amafaranga ajyanye n’ifungwa ryacyo, iyo ari ngombwa.
Icyemezo cyo gufunga ikinyabiziga gishobora kandi gukurwaho n’urukiko rubifitiye ububasha, rubisabwe na nyiracyo cyangwa umuhagarariye wemewe n’amategeko.
Ikirego gisaba ikurwaho ry’icyemezo cyo gufunga ikinyabiziga gitangwa mu buryo bw’ikirego cyihutirwa.
Dore impamvu ikinyabiziga cyawe gishobora gufungwa
Iri tegeko rivuga ko gufunga ikinyabiziga bikorwa hashingiwe ku cyemezo gifatwa n’umuyobozi ubifitiye ububasha cyo gushyira ikinyabiziga ahantu hateganyijwe ku mpamvu zo kubungabunga umutekano wo mu muhanda kugeza igihe ikinyabiziga gishubijwe nyiracyo, kigurishijwe na nyiracyo cyangwa gitejwe cyamunara.
Umuyobozi ubifitiye ububasha ufunze ikinyabiziga yuzuza ifishi yabugenewe yo gufunga ikinyabiziga, agaha nyiracyo cyangwa umuyobozi wacyo kopi yayo.
Amabwiriza y’urwego rufite kurinda umutekano wo mu muhanda mu nshingano agena imiterere n’ibikubiye mu ifishi yo gufunga ikinyabiziga.
Gufunga ikinyabiziga bishobora kubanzirizwa no kukibuza kugenda, mu gihe umugenzacyaha cyangwa umukozi ubifitiye ububasha asanga ari ngombwa kandi hakurikijwe ibiteganywa n’iri tegeko.
Impamvu zo gufunga ikinyabiziga
Ingingo ya 18 y’iri tegeko igaragaza ko ikinyabiziga gifungwa iyo cyatawe cyangwa cyasizwe ku muhanda cyangwa ku mpande zawo ku buryo bubangamiye umutekano wo mu muhanda kandi nyiracyo adashobora kuboneka iyo nyiracyo cyangwa umuyobozi wacyo atakemuye ibyatumye kibuzwa kugenda.
Nanone kandi gishobora kugungwa iyo kitakoreshejwe hakurikijwe ibyasabwe mu isuzuma rya tekiniki cyakorewe, cyateje impanuka yo mu muhanda yapfiriyemo umuntu, cyangwa kitanditswe mu mazina y’uwakiguze cyangwa uwagihawe mu gihe giteganywa n’itegeko;
Indi mpamvu ikinyabiziga gishobora gufungwa nk’uko iyi ngingo ya 18 ikomeza kubigaragaza, ni iyo uhanishijwe ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi kubera ikosa riteganyijwe muri iri tegeko atubahirije igihe cyo kwishyura, cyangwa ku mpamvu z’iperereza ry’ibanze, mu gihe umuyobozi wacyo apimwe agasangwamo igipimo cya arukoro mu maraso gisumba igiteganywa n’itegeko.
Ingingo ya 20 ivuga ko ikinyabiziga gifunzwe gishyirwa ahantu habugenewe, nyiracyo akishyura amafaranga ajyanye n’iryo fungwa.
Mu gihe ikinyabiziga gifunzwe, nyiracyo yemererwa, iyo abisabye, kukigurishiriza hubahirijwe igenagaciro rikozwe n’umugenagaciro wemewe n’amategeko.
Iteka rya Minisitiri rigena ku buryo burambuye ibijyanye n’imicungire y’ikinyabiziga gifunzwe, uburyo bwo kukigurishiriza, kukigurisha mu cyamunara n’uko gutandukanya ibice bikigize, kubivugurura no kubivanamo ibyangiza ibidukikije bikorwa.
Rigena kandi imiterere, imitunganyirize n’imikoreshereze by’ahantu hashyirwa ikinyabiziga gifunzwe, amafaranga agitangwaho, uko abarwa n’uko yishyurwa.
Iri tegeko kandi rinagaragaza ibyerekeye gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, uko zishobora guhagarikwa by’agateganyo n’abatemererwa gukora ikizamini cyo kuzihabwa.
Riteganya kandi amasosa yo mu muhanda, ibihano n’uburyo bikurkiranwa, aho uwanze gupimirwa alukoro azajya acibwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda 300.000 itarenze 600.000 Frw n’igifungo kitarenze amezi atandatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa