Ikinyoma karundura cya Ndayishimiye wasanishije RED Tabara, M23 n’Ingabo z’u Rwanda
Yanditswe: Monday 19, Jan 2026
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yongeye kugaragaza u Rwanda nk’ikibazo ku mutekano wo mu karere, avuga ko utatandukanya ingabo zarwo n’imitwe ya RED Tabara na M23, yirengagiza ubufatanye bwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi wahawe intebe muri RDC.
Ibyo yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru, Hariana Verás Victória, umwe mu bazwi ho kuba ari umuzindaro w’ubutegetsi bwa RDC n’abambari babo.
Uyu munyamakuru wabazaga mu rurimi rw’Icyongereza, Ndayishimiye akamusubiza mu rw’Igifaransa, ikiganiro kirambuye cyatambutse kuri RTNC gifite iminota 47 ariko igice kinini ni icyo kwibasira u Rwanda.
Mu magambo ya Ndayishimiye avuga ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, yashinje u Rwanda kuba ari rwo ntandaro y’ibibazo by’Akarere, arugaragaza nk’urudashyigikiye amahoro.
Ndayishimiye yatangiye ashima ko u Rwanda na RDC byashyize umukono ku masezerano y’amahoro bifashijwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko yongera kwinyuramo ayanenga, agaragaza ko nta musaruro yatanze.
Ati “Numvaga ko ubwo imiryango mpuzamahanga ibireba, igihugu gikomeye nka Amerika kikaba cyarafashije muri ayo masezerano ko kuri iyi nshuro amasezerano azashyirwa mu bikorwa ariko nyuma nasanze ari ibinyoma kubera ko akimara gusinywa, intambara yahise itangira. Byanteye ubwoba ariko ntekereza ko kugira ngo ikibazo ugikemure ni uko ushyira kumeza impamvu nyayo ya cyo.”
Hari aho uyu mukuru w’igihugu yageze avuga ko ayo masezerano arimo uburyarya kuko ngo u Rwanda rwemeye kuyasinya kandi rugasubira inyuma rukubura imirwano.
Yongeye gusa n’uwisama yasandaye, avuga ko yiteze ko azashyirwa mu bikorwa kuko ashyigikiwe n’ibihugu bikomeye birimo na Amerika yafashije kugira ngo agerweho.
Imirwano Ndayishimiye yavuze yakomeje ni iyabereye mu bice bitandukanye byo mu Kibaya cya Ruzizi yasize Umujyi wa Uvira ugiye mu biganza bya AFC/M23 mu rwego rwo gufasha abaturage bo muri ibyo bice bari bamaze igihe bakorerwa ihohoterwa, batotezwa abandi bakicwa n’Ingabo za FARDC, iz’u Burundi, Wazalendo na FDLR.
Ndayishimiye kandi kuvuga ko mu gukemura ikibazo hasabwa kureba impamvumuzi, ntabwo yavuze ayo magambo ashaka kugaragaza impamvu nyamukuru ituma AFC/M23 irwana ahubwo yerekanaga ko ikibazo gishingiye ku Rwanda rudashaka amahoro, bityo ko ari rwo rukwiye kubanza kumvishwa impamvu yo guhagarika imirwano.
Ati “Icyo njyewe mbona ni ubushake buke bw’u Rwanda, kubera ko M23 nahuye na yo inshuro zirindwi. Yanyemereye ko ishaka amahoro, ishaka gukomeza ibiganiro by’amahoro ariko nabonye ko hari undi ubyihishe inyuma, Umwami ukomeza gushyigikira M23. Rero niba uwo mwami atabyemera, nta na kimwe M23 izubahiriza.”
Yakomeje ati “Rero ntekereza ko ubu ari umwanya wo gutuma u Rwanda rwumva neza. Mu gihe u Rwanda rwaramuka rubyemeye, nzi ko amahoro yaboneka muri RDC.”
Yavuze ko mu gihe utazi impamvu y’intambara byagorana kubona igisubizo, yemeza ko bazi neza ko u Rwanda ari rwo gashozantambara nubwo rubihakana bityo bigoye kubona igisubizo kirambye.
Yavuze ko igishoboka ari uko Umuryango Mpuzamahanga wagira icyo ukora mu guhatira u Rwanda kugera ku mahoro. Kuri Ndayishimiye asanga ibyo byakorwa mu buryo burimo no gushyira ingabo z’Umuryango w’Abibumbye hagati y’u Rwanda na RDC.
Yavuze ko ku rwego rw’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba ibyo byageragejwe ariko bitari gushoboka kuko hari ibihugu bitari bifite ubwo bushake.
Ndayishimiye yavugaga ingabo za EAC zoherejwe muri RDC zitarimo iz’u Rwanda kuko zari zanzwe na Perezida w’icyo gihugu.
Izo ngabo zabashije guhosha intambara hagati y’Ingabo za RDC na AFC/M23. Iryo huriro ryageze aho ryemera gutangira gusubira inyuma ariko izo ngabo zaje kunanizwa n’ubuyobozi bwa RDC bwifuzaga ko izo ngabo zirwana n’uwo mutwe kandi bihabanye n’amasezerano yari yatumye zijyayo.
Nyuma y’uko zirukanywe muri RDC, Ingabo z’u Burundi zo zarahasigaye zifatanya n’iza SADC, Abacanshuro, Wazalendo, na FDLR kurwanya AFC/M23 nubwo byarangiye izikubise inshuro yigarurira Umujyi wa Goma mu mpera za Mutarama 2025.
Yaharabitse ingabo z’u Rwanda karahava
Ndayishimiye udahwema kugaragaza ko u Rwanda rufite gahunda yo kuzatera u Burundi, yongeye kubisubiramo, avuga ko ingabo z’u Rwanda zitoza Umutwe wa RED Tabara ndetse zigakorana na M23.
Ati “Iyo uvuze ko M23 irwana ifatanyije na RED Tabara, RED Tabara ni intwaro y’u Rwanda nk’uko M23 ari intwaro y’u Rwanda. U Rwanda rutoza abanyabyaha b’Abarundi kugira ngo umunsi umwe ruzatere u Burundi. Rero muri iyi ntambara u Rwanda rwabohereje kwitoza no kurwana.”
Yongeyeho ati “Barwana bafatanyije na M23. Ntabwo byakorohera gutandukanya M23, RED Tabara n’Ingabo z’u Rwanda. Ntabwo byakorohera kuko ni bamwe.”
Ayo magambo ya Ndayishimiye ashinja u Rwanda kuba umwe na RED Tabara yumvikanisha guharabika ingabo z’u Rwanda kuko umutwe wa RED Tabara impamvu urwanira wayivuze kenshi ko nubwo Ndayishimiye ayirengagiza.
Ni umutwe uvuga ko urwanira ko u Burundi bwagira amahoro arambye n’ikibazo cy’impunzi kikabonerwa umuti bitandukanye n’ibyo Ndayishimiye avuga, ashaka kwegeka ibibazo bye ku Rwanda.
Ni mu gihe kandi M23 yabaye ihuriro rya AFC/M23 na yo igamije kurwanira uburenganzira bw’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bicwa bazira uko bavutse.
Guhuza ingabo z’igihugu n’iyo mitwe, ni ukwirengagiza kudakwiye ku Mukuru w’Igihugu, gihana imbibi n’u Rwanda kandi ukunze kuvuga ko azi ibibazo by’umutekano muke bimaze igihe kinini mu Karere.
Uyu mukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko u Rwanda rwagerageje kenshi gutera u Burundi ariko rwananiwe, yemeza ko afite amakuru kandi ko igihugu cye kizahora cyiteguye.
Muri icyo kiganiro kandi Ndayishimiye yongeye gusasira ubufatanye bwe na Tshisekedi mu guhohotera no kwica Abatutsi b’Abanye-Congo, avuga ko ibihugu byombi bisangiye amateka kandi ko iyo kimwe gihungabanye n’ikindi bikigiraho ingaruka.
Perezida Ndayishimiye yavuze ku bucuti bwe na mugenzi we wa RDC, Felix Tshisekedi n’ubufatanye bwabo

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *