skol

Imbere y’abadepite ba Amerika, Byamungu yagaragaje ko RDC idakwiye kwegeka ibibazo byayo ku Rwanda

Yanditswe: Wednesday 11, Feb 2026

featured-image

Umushakashatsi w’Umunye-Congo Christian-Géraud Neema Byamungu yagaragarije abadepite bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo budakwiye kwegeka ibibazo byabwo ku Rwanda kuko byaba ari nko kuvurisha indwara umuti utari uwayo.

Uyu mushakashatsi yagaragaje ko nubwo u Rwanda rushinjwa guhungabanya umutekano wa RDC, abantu bakwiye kumenya ko imitwe yitwaje intwaro myinshi iri muri iki gihugu nka ADF iteza ikibazo gikomeye.

Ati “Guhagarika u Rwanda gusa ntibizakemura ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro iri muri RDC nka ADF. Hari ADF yica abantu amagana hafi ya buri cyumweru, ariko bisa n’ibitavugwaho, no kuba hari CODECO, Red Tabara cyangwa Wazalendo na Mobondo hafi ya Kinshasa.”

Byamungu yakomeje ati “Ntibizakemura ikibazo cy’imiyoborere mibi, inyerezwa ry’imitungo n’inzego zidashoboye zituma iyi mitwe yisuganya, ikibazo kikagaruka nyuma y’imyaka mike. Mu myaka irenga 20, izi ntege nke ni zo zateje umutekano muke muri iki gihugu.”

Yamenyesheje abadepite b’Abanyamerika ko mu gihe ikibazo giteza umutekano muke muri RDC kitakemurwa, abantu bakagishakira ahandi, bazibwira ko bagikemuye, ariko nyuma y’igihe gito kigaruke nk’uko byagenze kuva mu myaka myinshi ishize.

Ati “Mu myaka myinshi, umutekano muke muri RDC watewe n’impamvu zirenze amabuye y’agaciro. Uyu munsi uterwa n’amakimbirane hagati y’abaturage, kutumvikana ku buyobozi bwa gakondo, imitwe yashinzwe n’abaturage kugira ngo birwaneho n’imiyoborere mibi, umutungo akenshi wifashishwa bikorwa by’ubugizi bwa nabi ariko si yo mpamvu ikomeye y’ikibazo.”

Byamungu yasobanuye ko mu gihe abantu bashaka uko amakimbirane yo muri RDC yahagarara, bakwiye no gushaka uko bakumira ashobora kuzakurikiraho mu gihe kizaza, abafatanyabikorwa b’ingenzi barimo sosiyete sivile, amadini n’amatorero, bakabigiramo uruhare.

Christian-Géraud Neema Byamungu yagaragaje ko ibibazo biteza umutekano muke muri RDC bishamikiye ku miyoborere mibi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa