Imbonerakure zakatiwe igifungo cy’umwaka, zizira kujya muri RDC zinyuze mu nzira z’ubusamo
Yanditswe: Saturday 07, Feb 2026
Urukiko Rukuru rwa Cibitoke mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi ku wa 3 Gashyantare 2026 rwakatiye Imbonerakure eshanu igifungo cy’umwaka nyuma yo guhamywa icyaha cyo kubangamira umutekano w’igihugu.
Imbonerakure ni urubyiruko rushamikiye ku ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi bw’u Burundi. Akenshi ntizivugirwamo kuko zijandika mu bugizi bwa nabi bwibasira abaturage, cyane cyane abo mu yandi mashyaka ariko ntizikorweho.
Imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu igaragaza ko mu 2025, mu Burundi hishwe abantu barenga 400, abagera ku 110 bakaba barishwe n’urubyiruko rw’Imbonerakure.
Mu gihe u Burundi bwafunze umupaka wabwo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Ukuboza 2025, izi Mbonerakure zavuzwe mu bikorwa byo kwambutsa Abanye-Congo bari barabuze aho banyura basubira iwabo.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko izi Mbonerakure eshanu zambutsaga abantu umugezi wa Rusizi utandukanya ibihugu byombi, zikanambutsa ibirimo ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bicuruzwa, zifashishije inzira zitemewe n’amategeko.
Perezida w’urukiko rwa Cibitoke, Sylvestre Mukeshimana, yanzuye ko ibyo izi Mbonerakure zishinjwa bizihama, azihamya icyaha cyo kubangamira umutekano w’igihugu n’ubusugire bwacyo, abamenyesha ko batakiwe igifungo cy’umwaka, bacibwa n’ihazabu y’ibihumbi 50 Fbu.
Mukeshimana yaburiye abarenga ku mategeko ko bazajya bakurikiranwa n’ubutabera, nta gutoranya, babihanirwe mu buryo bungana.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *