Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Ikigo cy’Igihugu cy’Uuzima (RBC), Urugaga rw’Abaganga b’Amatungo (RCVD) n’Umuryango WAG, wita ku mbwa zatawe , bagiye gukingira imbwa ziri hagati ya 5000-6000 zo mu Mujyi wa Kigali, hagamijwe kurandura ibisazi by’imbwa.
Uyu mushinga wo gukingira izo mbwa watangiye kuri uyu wa 13 Werurwe 2026, aho hagiye gukingirwa izo mu Mirenge ya Masaka, Kanombe na Rusororo mu Mujyi wa Kigali.
Byitezwe ko iyo gahunda izagera ku baturage 212.921 bo muri iyo Mirenge bazakingiza imbwa zigera ku 6,000.
U Rwanda rufite intego yo kurandura indwara y’ibisazi by’imbwa yica ku kigero cya 99% uyirwaye, binyuze mu gutegura ibikorwa byagutse byo gukingira imbwa mu mijyi no mu byaro, hari intego yo kurandura iyo ndwara bitarenze mu 2030.
Ku bufatanye bw’izo nzego biyemeje gushyira imbaraga mu kurandura indwara ziva ku nyamaswa zishobora kwanduza abantu, aho Leta iri gukora ibishoboka byose kugira ngo inkingo z’ibisazi by’imbwa ziboneke haba ku bantu no ku nyamanswa, hashyigikirwe ibikorwa byo gukingira imbwa ku rwego rw’Uturere kandi hubakwe ubushobozi bwa za laboratwari bwo gusuzuma iyi ndwara.
Nubwo hafashwe izo ngamba zose, RBC igaragaza ko kugeza ubu uburyo bworoheje bwo guhangana n’ibisazi by’imbwa ari ukuyikingiza, kuko 70% by’imbwa zikingiye zigira ubudahangarwa bukumira ikwirakwira ry’iyo ndwara hagati yazo n’abantu.
Mu Rwanda, indwara y’ibisazi by’imbwa ni imwe mu ndwara zititaweho (Neglected Tropical Diseases – NTDs), ndetse ubushakashatsi bwa RBC bwagaragaje ko abantu 5 bishwe n’iyo ndwara mu Rwanda mu 2025.
RBC igaragaza ko abarenga 3000 barumwe n’imbwa mu 2025 mu Rwanda, mu gihe ku rwego rw’Isi abagera ku 70,000 bapfa buri mwaka bazize ibisazi by’imbwa.
Indwara y’ibisazi by’imbwa iterwa na virusi iva ku nyamanswa igakwirakwira ikagera ku bantu, aho abana bari munsi y’imyaka 15 bihariye 40% by’abarwara ibisazi by’imbwa ku Isi, ndetse 99% by’abandura iyo ndwara bayiterwa no kurumwa n’imbwa.
RBC iragira abatu inama yo gukingiza imbwa zabo buri mwaka kuko ari buryo bworoshye bwo guhangana n’ibisazi by’imbwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *