Imigambi mibisha y’Umunya-Nigeria Dr. Karl Von Batten ku Rwanda ikomeje kumupfubana
Yanditswe: Tuesday 23, Dec 2025
Umunya-Nigeria, Dr. Karl Von Batten, ukorana bya hafi n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akomeje gukora iyo bwabaga ngo u Rwanda ruhamywe kuba intandaro y’umutekano muke mu Burasirazuba bw’iki gihugu ndetse rufatirwe ibihano.
Uyu mugabo ubusanzwe amazina ye ni Dr. Karl-Marx Edward Ikemefuna William George Okeke yiyise Dr. Karl Von Batten nyuma yo gushyingiranwa n’Umunyamerika, Elizabeth Von Batten.
Ni we washinze ikigo Von Batten-Montague-York, L.C Von Batten-Montague-York, L.C’ cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gitanga ubujyanama mu bijyanye n’amategeko na politike.
Iki kigo gikorana bya hafi n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu migambi yo gusiga icyasha u Rwanda no kurusabira ibihano.
Muri Gashyantare 2025, iki kigo cyakoreshejwe n’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi, gitangaza ko Perezida Paul Kagame atatumiwe mu masengesho yo gusengera Amerika yari aherutse kubera i Washington D.C.
Umwe mu bashyitsi bagaragaye muri aya masengesho ni Madamu Jeannette Kagame wanahawe n’umwanya wo gusengera iki gihugu n’Isi muri rusange.
Nyuma y’aya masengesho ikigo ‘Von Batten-Montague-York, L.C’, cyatangaje ko Perezida Paul Kagame yari yatumiwe muri aya masengesho, ariko ubutumire bwe buza gukurwaho nyuma.
Iki kigo cyavuze ko ubutumire Perezida Kagame yari yahawe bwakuweho “kubera ibikorwa bye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Ibyatangajwe n’iki kigo byahise byamaganirwa kure na Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko ari ikinyoma.
Intego y’uyu mugabo na Tshisekedi kwari ukumvisha Amerika ko u Rwanda arirwo nyirabayazana w’ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikarufatira ibihano ariko nayo ikazahembwa umutungo kamere wa RDC.
Umugambi wabo bombi waje gupfuba ubwo Amerika yarenzaga ingohe ibyifuzo byabo, ahubwo igasaba ko ko habaho ibiganiro by’amahoro. Uku ni ko havutse ibiganiro bya Washington byahuje u Rwanda na RDC n’ibya Doha bihuza RDC na AFC/M23.
Mu kiganiro Perezida Paul Kagame aherutse kugirana na Al Jazeera yavuze ko Tshisekedi yerekeje muri Qatar na Amerika, yumva azakoresha ibi bihugu uko yishakiye, akihimura k’u Rwanda.
Ati “Tujya muri Qatar cyangwa hano i Washington, ni Tshisekedi wa RDC wabigizemo uruhare, ariko kuri we yari afite icyizere ko ashobora kugena imigendekere y’ibiganiro bya Qatar cyangwa ibiganiro by’i Washington D.C, agamije inyungu ze kubera ko atekereza ko RDC ari igihangange, ari nini, ku buryo Isi yose ishaka gufata igice runaka mu byo itunze, ku buryo yagenda yishyura ndetse agakoresha abantu kugira ngo agere ku musaruro yifuzaga.”
“Ubwo byatugeragaho ndetse tugatumirwa yaba i Doha na hano Washington, buri gihe twaritabaga ariko tukabwira abantu ibyo twatekerezaga nk’ukuri n’ibibazo by’ingenzi bigomba gukemurwa, mu gihe dushatse kwita ku mpamvu muzi.”
Nubwo imigambi ya Dr. Karl Von Batten na Perezida Tshisekedi isa n’iyapfubye, uyu mugabo akomeje gukubita hirya no hino ngo u Rwanda rufatirwa ibihano.
Ku wa 19 Ukuboza 2025, ikigo ikigo L.C Von Batten-Montague-York, L.C cyashyize kuri X Ubutumwa bwa Judi River utavuga rumwe n’u Rwanda.
Muri aya mashusho Judi River yavugaga ko u Rwanda n’umuyobozi warwo ari ababeshyi.
Dr. Karl Von Batten na L.C Von Batten-Montague-York, L.C ye bagaragaje ko bashenguwe cyane n’amagambo aherutse gutangazwa na Senateri Lindsey Graham uhagarariye Leta ya South Carolina mu Nteko uherutse gushima icyemezo cy’ihuriro AFC/M23 cyo kuva mu Mujyi wa Uvira.
Ati "Nishimiye kubona amakuru avuga ko ingabo za M23 ziri kuva muri Uvira muri RDC. Ariko biranshengura kumva ko izi ngabo ziri kuvamo ziri kugabwaho ibitero. Ni ngombwa ko Amerika ishimangira uruhare rwayo rw’ubuyobozi, igasubiza impande zose ku meza y’ibiganiro.”
Senateri Graham yasobanuye ko ibiganiro by’amahoro hagati y’impande zihanganye ari ingenzi, kuko biri mu cyerekezo cya Perezida Donald Trump wa Amerika cyo kugeza akarere k’Ibiyaga Bigari ku mahoro n’iterambere ry’ubukungu.
Kuri Dr. Karl Von Batten ntiyanyuzwe, avuga ko intego afite ari ukugeza Senateri Graham mu Burasirazuba bwa RDC, ngo yirebere ko “RDC itigeze itera M23".
Dr. Karl Von Batten kandi yasabye White House gukura u Rwanda muri gahunda y’ubucuruzi ihuza Amerika na Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara (AGOA), gusa ibi byose nta na kimwe cyatanze umusaruro.
Dr. Karl Von Batten yigaragaza cyane nk’umuntu uri hafi y’ubutegetsi bwa Trump, mu kwigarurira Tshisekedi
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *