skol
fortebet

Imipaka ihuza u Rwanda na RDC ntifunze hashyizweho ingamba ku bayinyuraho

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Wednesday 20, May 2026

Imipaka ihuza u Rwanda na RDC ntifunze hashyizweho ingamba ku bayinyuraho

Sponsored Ad

skol

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Uwera Jean Maurice, yatangaje ko imipaka ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo idafunze ahubwo ko hashyizweho ingamba zo kugenzura buri wese uyinyuraho, mu rwego rwo gukumira iki cyorezo.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko urujya n’uruza rw’abantu kuri iyi mipaka ihuza ibihugu byombi, rugenzurwa hagamijwe kwirinda Icyorezo cya Ebola kimaze guhitana abarenga 130 muri RDC.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Uwera Jean Maurice, yatangaje ko iyi mipaka idafunze ahubwo ko hashyizweho ingamba zo kugenzura buri wese uyinyuraho, mu rwego rwo gukumira iki cyorezo.

Ati “Imipaka ntabwo ifunze. Mu rwego rwo kurinda ubuzima no gukumira ikwirakwira rya Ebola mu Rwanda, buri mugenzi winjira cyangwa usohoka igihugu aragenzurwa.”

Mu butumwa yanyujije kuri X, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Gicurasi 2026, Uwera yashimangiye ko nubwo bimeze bityo, hasabwa kwigengesera ku bambuka, kuko kujya mu gihugu cyagaragayemo icyorezo bisaba ubwitonzi.

Ati “Abagenda barasabwa kubimenyesha ubuyobozi, abacuruzi bagakorera mu matsinda ya koperative bakoreramo.”

Ni nyuma y’uko hatangiye ingamba zo gucunga urujya n’uruza kuri iyi mipika by’umwihariko mu Karere ka Rubavu ahari imipaka ihuza Umujyi wa Goma muri RDC na Gisenyi mu karere ka Rubavu.

Mu gukaza izi ngamba, havuzwe ifungwa ry’agateganyo ry’iyi mipaka, gusa kuri ubu, Guverinoma yatangaje ko ingamba zihari zo gukurikirana abinjira n’abasohoka, ziri gushyirwa mu bikorwa umuntu agakomeza urugendo rwe.

Gusa amafoto yafashwe agaragaza ko urujya n’uruza rwagabanutse cyane kuri iyi mipaka, ndetse abambuka ari bacye cyane na bo bafite impamvu zihutirwa.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) hamwe n’Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya Ibyorezo (Africa CDC) byemeje ko icyorezo cya Ebola cyongeye kwaduka muri RDC.

Imibare igaragaza ko abarenga 130 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo, mu gihe abasaga 500 banduye cyangwa bagakekwaho ubwandu mu Ntara ya Ituri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa