Ikigo gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Tanzania, cyatangaje ko imirambo y’abantu ikurwa mu mahanga ikinjizwa muri iki gihugu izajya ibanza gusakwa, nyuma yo kubona ko ikoreshwa mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge.
Ni icyemezo cyafashwe nyuma yo kubona ko hirya no hino ku Isi abacuruzi b’ibiyobyabwenge badukanye amayeri yo gufata imirambo y’abantu bakayikuramo inyama zo mu munda n’ubwonko, ubundi bakayishyiramo ibiyobyabwenge.
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Tanzania, Aretas Lyimo, yavuze ko izi ngamba zashyizweho nyuma yo kubona ko hari benshi bakomeje kuyoboka aya mayeri.
Ati “Gukoresha imirambo nk’uburyo bwo gutwara ibiyobyabwenge ntabwo ari ibintu byo kwihanganirwa. Twafashe ingamba zigamije gukumira ko byongera kuba.”
Mu 2024 inzego zishinzwe umutekano muri Tanzania, zafashe umurambo wari ukuwe muri Afurika y’Epfo wapakiwemo ibiyobyabwenge. Wafatiye ku kibuga cy’indege cyitiriwe Julius Nyerere.
Uretse isaka rishobora gukorwa n’abantu, ibibuga by’indege byo muri Tanzania byashyizwemo ikoranabuhanga rishobora kwifashishwa mu kureba imbere mu mirambo igihe bigaragaye ko ishobora kuba yabazwe.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *