Imirimo itegura ahazashyirwa uruganda rutunganya gaz méthane yo gutekesha ivuye mu Kiyaga cya Kivu igeze kuri 95%.
Ni uruganda ruri kubakwa n’ikigo cya GasMeth Energy Ltd, ruzatanga gaz yo gutekesha, iyo mu modoka n’ikoreshwa mu nganda.
Ni imirimo irimo gutegura aho ruzubakwa, harimo no kubaka ibikorwaremezo bisanzwe, gutegura ikibanza, kubaka umusingi, kubaka inyubako, imihanda, imiyoboro y’amazi no kubaka ibindi bizafasha imashini n’uruganda muri rusange.
Ni imirimo izakurikirwa no gushyiraho ibikoresho byo mu nganda n’izindi mashini ruzifashishwa.
Umuyobozi Mukuru wa GasMeth Energy Ltd, Stephen Tierney yabwiye The New Times ko ibintu byinshi bifata igihe kirekire biri gukorwa ndetse ko imirimo ibanziriza uruganda myinshi yamaze gusozwa.
Ati “Imirimo itegura ahazashyirwa uruganda igeze kuri 95% irangira ndetse imirimo yo kubaka uruganda nyirizina igiye gutangira.”
Yavuze ko mu gihembwe cya gatatu cya 2028 uru ruganda ruzaba rwarangiye kubakwa.
Uyu munsi uyu mushinga wahaye akazi abantu 250. Biteganyijwe ko aba bakozi bazagera ku bakozi bari hagati ya 600 na 800 mu mpera za 2026 ubwo imirimo izaba irimbanyije.
Ni umushinga uzarangira utwaye miliyoni 560$,
Muri Gashyantare 2019, ni bwo Leta y’u Rwanda yasinyanye amasezerano na sosiyete yitwa Gasmeth Energy, yo gucukura gaz méthane ndetse ikayitunganya ikifashishwa mu guteka, mu nganda ndetse no mu binyabiziga.
Muri ayo masezerano y’imyaka 25, biteganyijwe ko Gasmeth Energy izajya icukura mu Kiyaga cya Kivu meterokibe zigera kuri miliyoni 40 z’uyu mutungo kamere ku munsi.
Ni umushinga uzabasha kugeza gaz mu ngo ziri hagati y’ibihumbi 300 n’ibihumbi 400 hashingiwe ku ikoreshwa mu butetsi kugeza ubu.
Tariki 18 Kanama 2022, Guverinoma y’u Rwanda n’ubuyobozi bwa Gasmeth bashyize ibuye ry’ifatizo mu Murenge wa Bwishyura w’Akarere ka Karongi, ahazubakwa uruganda ruzatunganya iyi gaz hahita hakurikiraho imirimo y’ibanze.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *