skol
fortebet

Imirwano hagati y’abaturage ba Kenya na Ethiopia yaguyemo bamwe abandi barabura

Yanditswe: Wednesday 26, Feb 2025

featured-image

Sponsored Ad

Kenya yohereje ingabo nyinshi n’abapolisi ku mipaka yayo na Ethiopia nyuma y’igitero cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro, mu cyo abayobozi basobanura nk’ubushyamirane bwambukiranya imipaka.

Sponsored Ad

Kipchumba Murkomen, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Kenya, yatangaje ko guverinoma irimo gufatanya n’abayobozi ba Ethiopia gushakisha abaturage babuze nk’uko inkuru yashyizwe ahagaragara na AFP ivuga.

Amakuru ahari kugeza ubu avuga ko abaturage 22 ba Kenya babuze mu gihe 13 ba Ethiopia bapfuye nk’uko abayobozi ku mpande zombi babyemeza. Ni mu gihe abaturage 6 ba Ethiopia batabawe basubizwa mu gihugu cyabo

Abayobozi bavuga ko abarobyi bo muri Ethiopia bakozanyijeho na bagenzi babo bo muri Kenya nyuma yo gusakirana mu Ruzi rwa Omo kuwa Gatandatu kandi ko amato15 yaburiwe irengero.

Ni mu gihe bivugwa ko Abanyakenya bo mu bwoko bwa Turkana n’abaturage ba Ethiopia bo mu bwoko bwa Dassanech, bahuriye ku bikorwa by’ubukungu birimo iby’ubworozi n’iby’uburobyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa