Imirwano hagati ya FARDC na M23 i Masisi yaba yageze i Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo
Yanditswe: Monday 20, Jan 2025

Ibintu byakomeje kuba urujijo kandi bihindagurika kuri iki Cyumweru, itariki ya 19 Mutarama 2025, muri Teritwari za Masisi (Kivu y’Amajyaruguru) na Kalehe (Kivu y’Amajyepfo).
Nk’uko amakuru menshi abitangaza, imirwano hagati y’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abafatanyabikorwa bazo batandukanye hamwe n’inyeshyamba za M23/AFC zaba zimaze kwerekeza ku butaka bwa Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo.
Iyi mirwano yasubukuwe kuva ku wa Gatandatu, itariki ya 18 Mutarama mu gitondo ikikije agace ka Ngungu-Kasake, no kuri axe ya Bitonga, muri Gurupoma ya Mupfunyi Shanga, muri Teritwari ya Masisi, (Kivu y’Amajyaruguru), yakomeje kugeza nimugoroba, nk’uko amasooko menshi ya gisivili abitangaza. Nk’uko aya makuru avuga, iyo mirwano ndetse ku mugoroba yegereye hafi ya axe ya Kashovu-Lumbishi, i Kalehe.
Ababibonye bavuga ko kuri iki Cyumweru, itariki ya 19 Mutarama mu gitondo, hagaragaye urujya n’uruza rw’inyeshyamba za M23 kuri axe ya Changugu-Ziralo na Lumbishi-Ruzirantaka muri Kivu y’Amajyepfo, ngo byongera ubwoba muri ako gace kandi bihatira abaturage benshi bo mu midugudu ya Kashovu i, Luzirantaka, Nganjo, Lubono na Lumbishi guhunga berekeza Tushunguti, muri Gurupoma ya Ziralo, abandi berekeza Numbi, muri Sheferi ya Buhavu, muri Kalehe.
Radio Okapi dukesha iyi nkuru ngo ubwo yavuganaga n’Umuvugizi w’ingabo muri Kivu y’Amajyaruguru, Lt. Col. Guillaume Njike Kaiko, yirinze gutanga ibisobanuro birambuye, agaragaza ariko ko ibyo biri kubera mu karere adashinzwe.
Sosiyete sivile i Masisi ivuga ko ihangayikishijwe n’ihungabana ry’umutekano ryatewe n’iyi mirwano.
Ku ruhande rwabo, abagize sosiyete sivile i Kalehe, barasaba ko umutekano washimangirwa hagamijwe gukumira ko inyeshyamba za M23 zerekeza muri Kivu y’Amajyepfo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *