skol

Impaka ziyongereye ku bakandida barimo umunyabigwi Shabani Nonda bahatanira kuyobora ruhago ya Congo

Yanditswe: Monday 27, Apr 2026

featured-image

Mu gihe habura iminsi itageze ku kwezi ngo muri Repubulika Ndemokarasi ya Congo habe amatora y’uzayobora federasiyo y’umupira w’amaguru muri iki gihugu (FECOCA), impaka mu banyekongo zikomeje kwiyongera ku bakandida bamwe na bamwe cyane cyane bitewe n’uko bamwe muri bo bashinjwa kugira ubwenegihugu bubiri, kandi bitemewe mu itegeko nshinga ry’icyo gihugu, abandi bakaba batabaga mu gihugu.

Komisiyo y’amatora imaze kwakira urutonde rw’agateganyo rw’abakandida 9 kandi bakomeye muri ruhago y’iki gihugu, mu gihe urutonde ntakuka rw’abakandida bazemererwa bwa nyuma ruzatangazwa kuya 11 Gicurasi 2026 hamaze gusuzumwa dosiye zabo, amatora nyir’izina akaba kuya 20 Gicurasi 2026.

Ku rutonde rw’agateganyo hagaragaraho umunyabigwi Nonda Shabani wakiniye ikipe y’igihugu (Les Léopards) kandi ufite izina rikomeye kubera uburyo yakinnyemo ruhago ku rwego rwo hejuru mu makipe nka As Monaco yo mu Bufaransa yari ikomeye cyane mu myaka ye, As Roma yo mu Butaliyani, Blackburn, Galatasaray n’izindi.

Hari uruhande ruvuga ko Shabani Nonda atagomba kwemerwa kuko yavukiye mu Burundi , akaba i Burayi cyane.

Uruhande rwe ruvuga ko aho yavukiye ntacyo bivuze kuko yakiniye ikipe y’igihugu ya Kongo, arayitangira bityo ko kuyobora ataribyo byamunanira cyane ko amaze imyaka mike yaranagarutse kuba i Kinshasa.

Undi mukandida ni Véron Mosengo-Omba uherutse kwegura ku bunyamabanga bw’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), ndetse wanabaye muri FIFA ku kicaro cyayo mu Busuwisi bikanavugwa ko ashyigikiwe na perezida w’igihugu Félix Tshisekedi.

Gusa bamwe mu banyekongo ntibamukozwa kuko bamushinja kugira ubwenegihugu bubiri, ubwa Kongo n’ubw’Ubusuwisi (Swisse).

Ikindi bamushinja ni uko atigeze aba cyane muri iki gihugu, ngo amenye iby’umupira wacyo wazambye imbere kuko kitagitanga abakinnyi benshi hanze yacyo n’ibindi bibazo.

Abavuga ibi, basobanura ko atari we wa nyawe wo gucyemura ibibazo nka perezida wa FECOFA imaze imyaka ine itagira umuyobozi, iyoborwa na komite yo gushyira ibintu mu buryo (comité de normalisation) yashyizweho na FIFA.

Abandi bakandida bahanganiye uyu mwanya barimo Aziz Makukula nawe wakanyujijeho muri ruhago nka rutahizamu w’ikipe y’igihugu ndetse n’amakipe nka Benfica yo muri Portugal watanzwe n’ishyirahamwe ry’abakanyujijeho.

Uyu mugabo yanatangiye gusaba ko amatora agomba kuzaba mu mucyo.

Gusa nawe avugwaho kugira n’ubwenegihugu bwa Portugal nubwo ababimushinja nta gihamya bagaragaje.

Makukula aherutse kuvuga ko yatunguwe na kandidatire ya Shabani Nonda nka mugenzi we wakiniye ikipe y’igihugu nkawe kandi yarabanje kumusaba ko bakwicara bagatanga kandidatire imwe ntibatatanye imbaraga.

Undi mukandida ni Max Mayaka umugabo wirahirwa na benshi ku mafaranga atunze, akaba yarayoboye amakipe arimo Darling Club Motema Pembe (DCMP) akaza kuyivamo agashinga, Renaissance , aho yaguriye abakinnyi amamodoka n’amazu ndetse akagura na hegitari nyinshi zo kubakaho ibikorwa by’iyi kipe ye.

Abandi ni Bosco Mwehu, Didier Massamba, Jean-Claude Mukanya, Kevin Issa, Patrice-Rainier Mangenda

Buri mukandida ayoboye urutonde rwe ruriho abandi bazaba bagize komite nyobozi nshya ya FECOFA.
Uru rutonde rugizwe n’abantu 15 bangana n’abagize iyo komite, ari bo: perezida, visi perezida wa mbere, uwa kabiri, uwa gatatu, uwa kane, ndetse n’abandi banyamuryango 10.

Komisiyo y’amatora izasuzuma buri dosiye kugira ngo yemeze niba abakandida bujuje ibisabwa.

Mu byo Umukandida asabwa harimo ko agomba kuba ari Umunyekongo kandi atuye muri Kongo ku buryo buhoraho, Kuba afite nibura imyaka 25. Inteko rusange igizwe n’abantu 68 bazatora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa