skol

Impamvu Justin Bieber yagiye ku rubyiniro yambaye umwenda w’imbere gusa

Yanditswe: Tuesday 03, Feb 2026

featured-image

Justin Bieber yabaye iciro ry’imigani mu birori byo gutanga ibihembo bya ‘Grammy’ nyuma yo kujya ku rubyiniro yambaye umwenda w’imbere n’amasogisi gusa.

Mu ijoro ryo ku wa 1 Gashyantare, ubwo ibihembo bya Grammy byatangwaga ku nshuro ya 68, Justin Beiber ni umwe mu bataramiye abitabiriye uyu muhango.

Benshi batunguwe n’uburyo Justin Beiber yahingutse ku rubyiniro yambaye umwenda w’imbere.

Itangazamakuru ryo muri Amerika rivuga ko ibi yabikoze nk’uburyo bwo kwamamaza imyenda ye y’imbere iriho ikirango cya Skylrk, dore ko ibi birori biba bikurikiwe na benshi, bityo hakaba isoko ryiza ryo kwamamaza.

Iyi myitwarire ye na none hari abayihuza na album aheruka gushyira hanze yitwa Swag, aho avuga ko ibintu bike burya bisobanura byinshi, bityo we icyo agamije ari ukutishyira hejuru kandi ashaka kwigenga.

Justine Biber yari ahatanye mu byiciro bitandukanye aho indirimbo ye ’Yukon’ yari mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza wa R&B mu gihe ’Daisies’ iri mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza wa pop.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa