Impamvu zigitiza umurindi icyaha cyo gusambanya abana mu Rwanda
Yanditswe: Thursday 04, Dec 2025
Zimwe mu mpamvu zigaragazwa n’ubuyobozi mu nzego zitandukanye zikomeza gutuma abana bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina harimo; kuba bahishira ababasambanya, guceceka ntibatange ibirego, gushukwa n’ababasambije babeshyeshya ibyiza bazabakorera nibatabivuga, ubwoba n’ibindi.
Ibyo bishimangirwa n’imibare itangwa na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) igaragaza ko mu bana 144 bamaze kumenyekana ko basambanyijwe mu Mujyi wa Kigali, 121 bahishiriye ababasambanyije.
Bamwe mu Bayobozi b’Imidugudu mu Mujyi wa Kigali bahamya mu makuru bamenya y’abana basambanywa abenshi muri bo bahakana ko basambanywa ndetse na bo bigaragaye bahisha amakuru y’abahohoteraga.
Batanga ubuhamya bwa bamwe mu bana basambanyijwe ariko bakabihakana ndetse no mu gihe bimenyekanye bagahishira ababasambanyije, ari na byo bituma batabona ubutabera bigatiza umurindi ababasambanya.
Terimbere Emmanuel, Uyobora Umudugudu wa Munini, Umurenge wa Gikomero, avuga ko hari umwana w’imyaka 15 wigeze guhohoterwa ndetse aterwa inda, nyuma biza gukekwa ariko babimubaza agatsemba.
Uwo mwana yakomeje kubihakana ariko inda iza gukura iragaragara, bamubaza uwamuteye umwana agaceceka ndetse biba ngombwa ko bitabaza ubuyobozi bwo hejuru ngo bubafashe kuganiriza uwo mwana ahabwe ubutabera ariko bikanga bikaba iby’ubusa.
Yagize ati: “Twaramubazaga akaduhakanira akatubwira ko nta wamuteye inda. Nyuma inda yenda kuba imvutsi twongeye kumubaza aratubwira ati ‘uwanteye inda ni abagabo bose!”
Akomeza avuga ko nyuma yo kubabwira gutyo bashobewe bagahitamo kumwihorera bundi bagategereza akabyara ubuzima bugakomeza.
Mukabaranga Marcelin, uyobora Umudugudu wa Buhoro mu Murenge wa Nyakabanda, na we avuga ko mu umwana w’umukobwa w’imyaka 14, yasambanywaga n’umusore muri karitsiye ariko akabihisha ndetse n’aho bimenyekaniye yagerageje kubihakana ariko biba iby’ubusa uwamusambanyaga aza gufatwa.
Avuga ko uwo mwana yabanaga na mukuru we ariko mu masaha y’ijoro akajya kuraza umukecuru w’aho muri karitsiye ariko ijoro rimwe uwo mwana aza gutinda kumugeraho bituma bahangayika batangira kumushakisha igicuku cyose, aho bamubonye bamusanga n’umusore ariko ahita atoroka ariruka abarusha intambwe.
Nyuma baje kujya gusuzumisha umwana basanga yasambanyijwe ariko bamubaza uwamusambanyije akanga kumuvuga bituma ubuyobozi bumushakisha, ndetse aza gufatwa arabihanirwa.
Ati: “Umwana baramubazaga bati ninde mwari kumw? Umwana akanga kumuvuga nyuma yaje kujyanwa gusuzumishwa kuri Isange One Stop Center basanga yasambanyijwe baza no gushakisha umusore kuko hari muri karitsiye aza gufatwa arafungwa.”
Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), igaragaza ko mu mwaka wa 2023/2024, hakurikiranywe amadosiye 4.567 arebana n’icyaha cyo gusambanya abana.
Muri ayo madosiye yashyikirijwe Ubushinjacyaha, harimo abasambanyijwe 4.849, abakobwa ni 4.646 n’abahungu 203, mu gihe abakekwaho icyo cyaha ari 4.901 barimo 4.767 b’abagabo n’abagore 134.
MIGEPROF igaragaza ko imibare y’abasambanya abana igenda yiyongera bitewe ni uko ababyeyi batezutse ku kwita ku nshingano, kuba ababasambanya babashukisha ibyo badafite n’ibindi.
Minisitiri wa MIGEPROF, Uwimana Consolée, asaba ababyeyi kongera kwita ku bana bakamenya ibibazo bahura nabyo bya buri munsi ndetse bakaba inshuti kugira ngo umwana ajye yisanzura amuganirize ibyo abona byose.
Yagize ati: “Dufute ikintu cyo gutezuka ku nshingano nk’ababyeyi tukirirwa muri shuguli ariko ntitumenye ibyo abana bacu bahuye na byo. Ndakangurira ababyeyi kurushaho kwegera abana babo, bagakurikirana bakamenya ibyo abana biriwemo, ingorane bagize kugira ngo yisanzure.”
Asaba ababyeyi kongera kwita ku bana babo cyane muri ibi bihe by’ibiruhuko by’iminsi mikuru cyane ko byagaragaye ko abaterwa inda benshi biba mu mpera z’umwaka.
Ati: “Ikintu cyo kwishimira Noheli, Ubunani ni ngombwa ngo dukurikirane ngo abana bacu bari muri Noheli na bande, bari mu Bunani na bande? Cyane cyane ko byagaragaye ko nubwo imibare yiyongera ariko hagati ya Nzeri, Ukwakira; imibare y’abana babyara iba myinshi cyane.Usubiye inyuma ugasanga ba bana batwise mu Ukuboza na Mutarama.”
Imibare ya MIGEPROF, yo mu 2024, yagaragaje ko abangavu 22.454 ari bo batewe inda, mu mwaka wa 2023 bari 22.055, mu mwaka wa 2022, na ho 24.472, mu 2021 bari 23.111, mu gihe mu mwaka wa 2020 bari 19701.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’ Umuryango (MIGEPROF), isaba ababyeyi kudatezuka ku kurera kuko bitiza umurindi abasambanya abana

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *