Icyiciro cya mbere cy’ibiganiro bihuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran cyasojwe ku wa 22 Kamena, impande zombi zigaragaza ko hari intambwe yatewe mu kugera ku masezerano arambye ashobora kugerwaho mu gihe cy’iminsi 60 y’agahenge.
Ibi biganiro byabereye mu Busuwisi byari byitezweho byinshi, nubwo byatangiye mu bihe byari byuzuyemo ubushyamirane. Iran yari imaze iminsi ivuga ko inzira ya Hormuz yongeye gufungwa, mu gihe uruhande rwa Amerika rwari rugaragaza ko rushobora kongera ibikorwa bya gisirikare mu gihe ibintu byakomeza gufata indi ntera.
Abahuza b’ibi biganiro barimo Qatar na Pakistan batangaje ko impande zombi zumvikanye ku murongo rusange w’ibiganiro uzifashishwa mu kugera ku masezerano ya nyuma. Hanemejwe ko ibiganiro bya tekiniki bizakomeza mu minsi iri imbere, bikazongera kubera mu Busuwisi.
Mu byo impande zombi zagaragajeho ubushake bwo gukemura harimo no gushakira umuti ikibazo cy’umutekano mu karere ka Liban, ndetse no kunoza uburyo bw’itumanaho ku buryo ubwikorezi bwo mu nyanja, cyane cyane mu nzira ya Hormuz, butazongera guhungabanywa.
Ibi biganiro byatangijwe ku mugaragaro na Visi Perezida wa Amerika, JD Vance, ku Cyumweru, hashingiwe ku masezerano y’agateganyo yari yasinywe mbere agamije gutanga agahenge k’iminsi 60. Nyuma yaho, ibiganiro byakomereje mu ijoro kugeza mu gitondo cyo ku wa Mbere.
Ku ruhande rwa Iran, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Abbas Araqchi yatangaje ko igihugu cye cyatangiye kubona inyungu z’ayo masezerano, zirimo uburenganzira bwo kongera kohereza hanze ibikomoka kuri peteroli ndetse no kurekurwa kwa bimwe mu byari byarafatiriwe. Yanavuze ko hari icyizere ku mishinga yo kongera kubaka ubukungu bw’igihugu.
Nubwo hari intambwe yatewe, hakigaragara impungenge ku mpande zombi, cyane cyane ku bijyanye n’umutekano wo mu karere ndetse n’imikoreshereze y’inzira ya Hormuz, ifatwa nk’ingenzi mu bucuruzi mpuzamahanga.
Icyiciro gikurikiraho cy’ibiganiro kizagaragaza niba aya masezerano y’agateganyo ashobora kuvamo umusaruro urambye, cyangwa niba ibibazo byari bisanzwe bizongera gufata indi ntera.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *