skol

Impanuka 719 zimaze kuba mu 2025

Yanditswe: Thursday 09, Oct 2025

featured-image

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yatangaje ko mu mezi icyenda ya 2025, hamaze kubaho impanuka 719 zabonetsemo impfu z’abantu.

Muri rusange mu 2021 habayeho impanuka 621 zabonetsemo impfu z’abantu, mu 2022 zigera kuri 676, mu 2023 zigera kuri 761, mu 2024 ziba 751 mu gihe mu mezi icyenda ya 2025 zimaze kugera kuri 719.

Ntabwo Minisitiri Dr. Jimmy Gasore yigeze atangaza imibare y’abantu baguye muri izo mpanuka.

Yakomeje agaragaza ko ibikunze gutera impanuka ari uko usanga ari imyitwarire y’abashoferi, abatitabira gukoresha uburyo bw’ubugenzuzi bw’ibinyabiziga.

Minisitiri Dr. Jimmy Gasore yavuze ko raporo ihuriweho ya Polisi y’Igihugu n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), yakozwe mu 2023 yagaragaje ko ibibazo byiganje mu mihanda bishobora guteza impanuka harimo imyitwarire y’abashoferi ariko n’ikibazo cy’ibyapa bidahagije.

Ati “Harimo ibyuma birinda ibinyabiziga kurenga umuhanda bidahagije, ibyapa bidahagije, ibimenyetso byo mu muhanda byasibanganye, amasangano y’imihanda atajyanye n’igihe, ubuhaname n’ubutumburuke bw’imihanda bituma imihanda yacu igira amakorosi agoranye.”

Minisitiri Gasore yasubije ku kibazo cy’Abasenateri babajije ku bijyanye n’amagare ndetse n’abanyamaguru usanga bagira uruhare mu guteza impanuka by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

Ati “Amagare tuyareba mu buryo bubiri, hari amagare y’ubucuruzi atwara abantu n’ibintu. Ubundi ayo ntabwo yakabaye ari mu Mujyi wa Kigali ariko kubera impamvu z’ubukungu ntabwo tubikuraho.”

“Ubundi bagengwa n’akarere ku bijyanye n’aho batarenga, amasaha batagomba kurenza. Twizera ko amagare azava mu bwikorezi rusange mu Mujyi uko buzagenda bunozwa.”

Yavuze ko ku bijyanye n’amagare ya siporo yo ari yo ashyirwamo imbaraga mu Mujyi wa Kigali.

Yavuze ko itegeko rishya rigenga gukoresha umuhanda riteganya ko hari amande abanyonzi n’abanyamaguru bashobora kuzajya bacibwa mu gihe batubahirije ibiteganywa n’ibimenyetso byo mu muhanda.

Ku kijyanye n’ibinyabiziga bishaje, yavuze ko hashyizwe imbaraga mu bijyanye n’ubugenzuzi bw’ibinyabiziga, ‘Controle technique’, yemeza ko mu itegeko rishya bizagenwa ko umukozi wayo azahabwa uburenganzira bwo kwemeza ko ikinyabiziga kitagikwiriye gukoreshwa.

Ati “Ikinyabiziga gishaje ni ikidashobora kubahiriza ibisabwa. Gufata feri nk’uko byari bisanzwe, gukata nk’uko byari bisanzwe. Itegeko rishya riri mu Nteko riha uburenganzira umukozi wa controle technique bwo gutangaza ko ikinyabiziga kitagifite ubushobozi bwo gukoreshwa mu muhanda. Icyo gihe nyiracyo ntabwo agitahana, cyamburwa ibyangombwa ariko bizagenwa neza n’iryo tegeko.”

Minisitiri Gasore yavuze ko hari imishinga itandukanye izafasha mu gukemura bimwe mu bibazo biteza impanuka mu mihanda harimo n’ikijyanye n’imyitwarire y’abashoferi binyuze mu kubara amanoto.

Hari kandi kongera ibyapa mu mihanda, gushyiraho ibimenyetso biburira mu mihanda, gutunganya amasangano n’ibindi bishobora gufasha mu kugabanya impanuka.

Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, Senateri Murangwa Ndangiza, ayoboye ibiganiro byabahuje na Minisitiri Gasore

Senateri Amb. Amandin Rugira yagaragaje ko amagare akomeje kwiyongera kandi ashobora guteza impanuka

Minisitiri Gasore yavuze ko hari ibiri gukorwa ngo impanuka zo mu muhanda zihagarare

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa