skol

Impanuka y’imodoka ya HOWO yishe abana babiri bavukana

Yanditswe: Saturday 22, Nov 2025

featured-image

Impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yagonze inzu yarimo abana bane na nyina, abana babiri muri bo bahita bapfa naho abandi barakomereka

UMURYANGO wamenye amakuru ko iriya mpanuka yabereye mu mudugudu wa Gasagara, mu kagari ka Gasagara mu murenge wa Gikonko mu karere ka Gisagara.

Abaturage bahatuye babwiye UMUSEKE ko iyo mpanuka yabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2025 aho iyo modoka yo mu bwoko bwa HOWO yarenze umuhanda maze igonga inzu y’umuturage aho harimo umuryango ugizwe n’umubyeyi n’abana be be bane maze abana babiri muri bo bahita bapfa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan yabwiye UMUSEKE ko Polisi yihutiye kujyayo maze abakomeretse bajyanwa kwa muganga, naho imirambo yaba nyakwigendera ijyanwa gukorerwa isuzuma naho umushoferi wari uyitwaye atabwa muri yombi.

Yagize ati“Polisi yatangiye iperereza kugira ngo harebwe icyateye iyo mpanuka by’umwihariko, n’ubwo bigaragara ko yatewe n’imiyoborere mibi y’umushoferi.”

Iriya modoka yari itwaye umucanga. Bariya bana babiri bapfuye ni abakobwa, umwe yari afite imyaka 11 naho undi imyaka 6.

Polisi yihanganishije umuryango wabuze ababo kandi ikomeza kuwufata mu mugongo.

Polisi isaba abakoresha umuhanda bose gukora ibishoboka byose kugira ngo bubahirize amategeko, by’umwihariko abayobozi b’ibinyabiziga kuko muri gahunda ya ‘Turindane Tugereyo Amahoro’ buri wese akwiye kumva ko ibyo asabwa birimo kubahiriza ibyapa, kubahiriza umuvuduko, kureba ko atabangamiye abandi n’ibindi byose agomba kubigira ibye, kuko umutekano uhera ku muntu ku giti cye, n’abandi basangiye umuhanda kuko utabyubahirije bigira ingaruka mbi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa