skol

Impanuka zo mu muhanda zahitanye abarenga 2900 mu myaka ine

Yanditswe: Monday 01, Dec 2025

featured-image

Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena y’u Rwanda yerekanye ko imyitwarire y’abatwara ibinyabiziga mu muhanda iri mu biteza impanuka yiganjemo abatwara ibinyabiziga barengeje umuvuduko, abarangaye n’abatwara imodoka basinze byanatumye impanuka zirenga ibihumbi 41, zihitana ubuzima bw’abantu 2907.

Mu mwaka wa 2024-2025, imwe mu mibare igaragazwa na Polisi y’u Rwanda y’ibihano ku byaha bakoze mu muhanda igaragaza ko abantu 409.148 barengeje umuvuduko batwaye ibinyabiziga mu gihe 94.843 bafashwe batwaye imodoka barangaye.

Ni imibare kandi yerekana ko abantu 9.169 bafashwe batwaye imodoka basinze, 6.525 bafatwa batwaye ibinyabiziga bidafite ubwishingizi, 6.525 bafatwa batwaye imodoka nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bafite (permis de conduire).

Ku rundi ruhande abatwara mo 19.746 bafashwe bishe amategeko y’umuhanda mu gihe 55.291 by’abatwaye amagare batubahirije amategeko y’umuhanda.

Impanuka zo mu muhanda nazo zikomeje kwiyongera kuko guhera mu 2022 kugeza mu Ukwakira 2025, habayeho impanuka 41.164 zahitanye abantu 2907.

Nko mu 2022 habayeho impanuka 8.660 zaguyemo abantu 676, mu 2023 haba impanuka 9.995 zigwamo abantu 761, mu 2024 habaho impanuka 12.189 zigwamo abantu 751 mu gihe mu 2025 hamaze kuba impanuka 10.320 zaguyemo abantu 719.

Perezida w’iyo Komisiyo, Senateri Murangwa Ndangiza Hadidja, yerekanye ko imyitwarire y’abatwara ibinyabiziga ikirimo ibibazo hakurikijwe n’iyo mibare y’abahabwa ibihano ariko ko biteze igisubizo kirambye ku mushinga w’itegeko rishya rigenga ikoreshwa ry’umuhanda.

Ati “Komisiyo isanga ibiteganywa mu mushinga w’itegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda bizagira uruhare runini mu kugabanya imyitwarire iteza impanuka mu muhanda kuko utwaye ikinyabiziga azajya abona amanota y’imyitwarire cyangwa ayakurweho bitewe n’uko yitwaye mu muhanda.”

Iyo komisiyo kandi yagaragaje ko yasanze hari ingamba zo gukosora ahantu hagaragara ko hateza impanuka kuko ahantu 31 bitarenze muri Nzeri 2028 hazaba hakosowe naho ahasigaye hangana na 47 hazagenda hakosorwa uko ingengo y’imari izagenda iboneka.

Senateri Murangwa ariko yavuze ko hari aho byagaragaye ko hakorwa bidasabye ingengo y’imari nini nk’ahashyirwa ibyapa biburira, ahashyirwa camera (sophia), kuko zifasha abantu kugabanya umuvuduko n’ahakongerwa imirongo iburira (Rumble strips) mbere yo kwinjira mu ikorosi.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, aheruka gusobanura ko hari gutunganywa Iteka rya Minisitiri rizasobanura neza uburyo amanota y’abashoferi azagenda abarwa, n’uburyo ibihano bikurikirana.

Yagaragaje ko amanota azaba ari nko gukorera kuri 15 mu gihe nta cyaba gihindutse, hanyuma umushoferi ukoze ikosa akarihanirwa ariko akanakurwaho amanota bitewe n’ikosa yakoze.

Iteka riteganya ko mu gihe umushoferi akoze impanuka agahunga, azajya akurwaho amanota atandatu, uwatwaye imodoka ishyirwamo akuma kagaragaza igipimo cy’umuvuduko ‘Speed Governor’ ntagakoreshe, azajya ahanishwa gukurwaho amanota atanu.

Umushoferi utwaye ikinyabiziga yanyoye ibisindisha cyangwa ibiyobyabwenge azajya akurwaho amanota ane, gutwara ikinyabiziga udafitiye uruhushya, kurenza umuvuduko no kwirengagiza ibimenyetso birimo n’amatara azwi nka Feu rouge azajya akurwaho amanota atatu mu gihe gutwara ikinyabiziga kidafite ubwishingizi cyangwa gukoresha telefoni utwaye hazajya hakurwaho amanota abiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa