Impinduka mu gusaba ‘Equivalence’: Izajya iboneka mu minsi 10 aho kuba imyaka
Yanditswe: Thursday 25, Dec 2025
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashuri Makuru (HEC) cyatangaje ko guhera ku wa 24 Ukuboza 2025, gusaba icyangombwa cyemeza ko impamyabumenyi yatanzwe na kaminuza n’amashuri makuru yo mu mahanga yakoreshwa mu Rwanda bizajya bikorerwa ku rubuga Irembo.
Hashize igihe kinini hagaragazwa ibibazo biri mu itangwa ry’iki cyangombwa kizwi nka ‘Equivalence’ birimo ubukererwe bukabije mu kugitanga, bamwe bakavuga ko batagihabwa kandi bujuje ibisabwa.
Hari abantu bagiye bagaragaza ko bashobora kumara n’imyaka irenze ibiri bategereje ‘Equivalence’ batarazibona ku buryo bibagiraho ingaruka mu kazi, bakakabura cyangwa se kugahatanira bikaba ikibazo.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko mu basaba iki cyangombwa harimo n’abashobora gutegereza igihe kigera ku minsi 405. Ibyo byaterwaga ahanini n’uko nta gihe ntarengwa cyateganyijwe.
Iyi raporo yagaragaje ko kuva mu 2021 kugeza mu 2024, HEC yakiriye dosiye 28.043 z’abasabye iki cyangombwa ariko ko abagihawe ari 21,4% gusa.
Mu Ugushyingo 2025, Abasenateri bari basabye Minisiteri y’Uburezi na HEC gukemura ibi bibazo, HEC ibizeza ko bitarenze muri Kamena 2026 ibi bibazo bizaba byakemutse.
Ku wa 24 Ukuboza, Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr. Kadozi Edward, yatangaje ko guhera uwo munsi, gusaba iki cyangombwa no gusuzuma ubusabe bizajya bikorerwa ku ikoranabuhanga, kandi ugisaba azajya akibona mu minsi 10 y’akazi.
Dr. Kadozi yagize ati “Iyi sisiteme yibanda ku bipimo by’uburezi, icyizere ikigo gifitiwe n’umwimerere mu gihe cyo kugenzura no gusuzuma impamyabumenyi zitangirwa mu mahanga.”
Ku ikoranabuhanga, hari ibyangombwa usaba ‘Equivalence’ atazongera gusabwa, birimo iby’inzira, icyangombwa kigaragaza ko wemerewe kwiga muri kaminuza cyangwa ishuri rikuru ryo mu Rwanda n’amasezerano y’akazi ku bashaka gukorera mu gihugu.
Abasabaga iki cyangombwa mu Rwanda nta kiguzi batangaga, ariko kubera aya mavugurura, Umunyarwanda ufite impamyabumenyi yakuye mu mahanga azajya yishyura ibihumbi 60 Frw, umunyamahanga yishyure Amadolari 120.
HEC yasobanuye ko mbere yo gufata icyemezo cyo gushyiraho ubu bwishyu, yabanje gusuzuma uko mu bindi bihugu byo mu karere bigenda, isanga nta gihendo kirimo kuko ahandi bayarenza.
Dr. Kadozi yatangaje ko abasaba iki cyangombwa bazajya bishyura kubera ko HEC izajya yifashisha abantu bo mu nzego mpuzamahanga zigenzura umwimerere w’impamyabumenyi kandi ko izajya ibishyura. Andi azifashyirwa mu mikorere y’urubuga rw’ikoranabuhanga.
Ku banyamahanga bazajya bishyura amafaranga menshi ugereranyije n’Abanyarwanda, HEC yasobanuye ko biterwa n’uko isuzuma ry’umwimerere w’impamyabumenyi zabo risaba ubushobozi bwinshi ugereranyije n’abandi.
Mu gihe usaba iki cyangombwa atagihawe bitewe n’impamvu zirimo kutuzuza ibisabwa, ariko we yemeza ko ntacyo atatanze, hashyizweho uburyo bwo kujurira, akazajya asubizwa binyuze mu mucyo.
Uburyo bw’ikoranabuhanga bwashyizweho bugaragariza uwasabye iki cyangombwa aho isuzuma ryacyo rigeze kugeza agihawe. Mu gihe hari icyangombwa kibura, usaba azajya abimenyeshwa kugira ngo na cyo agishyireho cyangwa amenye urwego rutaranga amakuru asabwa.
Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr. Kadozi Edward, yatangaje ko Equivalence izajya iboneka mu minsi 10 y’akazi

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *