Impungenge z’Abasenateri ku munaniro w’abashoferi ushobora guteza impanuka
Yanditswe: Sunday 30, Nov 2025
Abasenateri bagaragaje impungenge zo kuba Polisi idashobora gupima umunaniro w’abatwara ibinyabiziga kandi hari ubwo usanga uri mu bishobora guteza impanuka.
Senateri Prof Dusingizemungu Jean Pierre, yavuze ko bikiri imbogamizi kuba umunaniro w’abashoferi udashobora gupimwa n’abapolisi kandi uri mu bishobora gutiza umurindi impanuka.
Ati: “Mu mpamvu zitera impanuka hari iyo numva itavugwa mu buryo busobanutse neza. Kunanirwa kw’abatwara ibinyabiziga. Usanga benshi bavuga ngo abatwara ibinyabiziga banyoye, batazi gutwara ibinyabiziga neza ariko umunaniro ubwawo, byaragaragaye ko abatwara amakamyo ndetse n’abandi bagira impanuka kubera ko bananiwe.”
Yakomeje ati: “Hari igitekerezo cyo gushyiraho ahantu ho kuruhukira kugira ngo umushoferi niba ananiwe agende ahaparike kandi ahasange ibyangombwa bituma aruhuka. Icyo ikintu sinzi niba mwaragitekerejeho. Kuko nta n’ibintu bitugaragariza ko n’abapolisi bashobora gupima umunaniro w’umushoferi. Bapima wenda ingano y’inzoga ziri mu maraso ye ariko gupima umunaniro biragoye.”
Yavuze ko abantu ubwabo bashobora gukangurirwa kujya bamenyesha Polisi mu gihe baba bananiwe aho gutwara ikinyabiziga kandi bishobora gushyira ubuzima bwabo mu byago.
Ati: “Ntanze urugero rw’ibyigeze kumbaho nagiye gukorera muri Karongi. Mvuyeyo hari aho nageze numva ndananiwe burundu burundu, gutwara imodoka numva birananiye. Imana nagize ni uko nari mfite nimero za telefoni, mu minota itanu ka kamodoka [ka Polisi] kari kangezeho, ndababwira nti ndumva naniwe. Banzaniye umupolisi arantwara angeza i Huye. Nta n’ubwo bari bazi ngo wenda nkora iki? Nkaba numva icyo kintu cyafasha.”
Senateri Nkubana Alphonse yagaragaje ko usanga abashoferi bashobora kumara umwanya munini batwaye ntibagire uwo kuruhuka, ibishobora guteza ibyago by’impanuka.
Ati: “Abashoferi nabo bafite ibindi bibazo, hari uwo munaniro. Umukoresha nyine aguha ikamyo ye ngo ukore amanywa n’ijoro. Hari abo twaganiriye ugasanga nta gihe cyo kuruhuka, atwara amasaha 15, 20 nta kuruhuka. Ibyo na byo biracyateza impanuka.”
Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena y’u Rwanda, Senateri Murangwa Ndangiza Hadidja, yavuze ko nubwo Polisi idafite ubushobozi bwo gupima umunaniro w’abashoferi ariko hari gahunda yo kubaka site zirenga 10 mu gihugu zishobora gufasha abashoferi mu gihe bananiwe.
Ku kijyanye n’abashoferi bakora amasaha menshi, yavuze ko amategeko y’umurimo mu Rwanda nabo akwiye kubageraho, akabarengera kuko areba Abanyarwanda bose.
Umuyobozi mu bya tekinike mu igaraje rya Auto Korea Maintenance Ltd rikorera i Gikondo, Ndikubwimana Elie, yabwiye IGIHE ko inganda ziri gusohora imodoka hari icyo zabikoze kuri iki kibazo, aho imodoka ziri gukoranwa ikoranabuhanga rigenzura imiyoborere y’ikinyabiziga.
Ati: “Inganda icyo zabikozeho ni ugukora imodoka zifite ikoranabuhanga aho ribona imodoka yatangiye kujya impande n’impande isatira ibintu ishobora kwangiza rigahita rihagarika imodoka.”
“Iryo koranabuhanga rirahari kuri ubu ku bantu batunze imodoka zakozwe kuva muri 2020 kugeza na 2025 inyinshi izifite iryo koranabuhanga ku buryo umushoferi yananiwe agatangira gusinzira, imodoka igatangira gutakaza icyerekezo ikoranabuhanga ribibona kare rikazimya imodoka cyangwa rikayigarura.”
Abashoferi b’amakamyo ni bamwe mu bakunze guhura n’ikibazo cy’umunaniro

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *