skol
fortebet

Impunzi z’abanya-Ukraine zirataka ihohoterwa muri Pologne

Yanditswe: Thursday 15, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Burya koko nta heza nk’iwanyu, Abanya-Ukraine bahungiye muri Pologne barataka guhohoterwa ndetse no gufatwa nabi muri iki gihugu bazira gusa ko ari impunzi.

Sponsored Ad

Svitlana, wahinduriwe izina kubera umutekano we, yabwiye BBC ko bagera muri iki gihugu ibintu byose byari bimeze neza, gusa mu myaka itatu ishize ihohoterwa rikorerwa Abanya-Ukraine rigenda ryiyongera.

Yavuze ko nk’umwana we yakundaga ishuri yigagaho cyane ku buryo yanze no kurihindura igihe bimukaga, gusa kuri ubu asigaye aryanga kubera ukuntu kuri iryo shuri basigaye birirwa bamuseka, agataha arira.

Yagize ati "Mu byumweru bibiri bishize yaje ambwira ngo ku ishuri hari umuhungu wamubwiye ngo nasubire muri Ukraine.”

Svitlana yavuze ko atari ibyo gusa, kuko ahubwo umwana we uko iminsi ishira akomeza guhohoterwa.

Ati "Abanyeshuri bigana batangiye kwinubira kuba avuga ururimi rwo muri Ukraine, hanyuma bakigwisha hasi basakuza ngo ibisasu bamuseka. ”

Akomeza avuga ko atari ku ishuri gusa ahubwo Abanya-Ukraine bahura n’ihohoterwa ahantu hose, haba mu modoka, mu kazi n’ahandi.

Ati "Mu kazi abantu benshi bamaze igihe bavuga ko Abanya-Ukraine baje bakitwara nabi, inshuti zanjye zisigaye zimbwira ko zishaka kwisubirira iwabo kuko Abanya-Pologne banze kubakira, bisigaye biteye ubwoba kuba hano.”

Imibare ya guverinoma ya Pologne, igaragaza ko bamaze kwakira impunzi z’Abanya-Ukraine miliyoni 2,5 bangana na 7% by’abaturage bose bo muri iki gihugu.

Imibare y’ikigo gikora ubushakashatsi ku bitekerezo by’Abanya-Pologne CBOS centre, nayo yerekana ko abaturage batangiye kwinubira Abanya-Ukraine.

Iyi mibare igaragaza ko kuri ubu abaturage bashaka gukomeza kubana n’impunzi z’Abanya-Ukraine ari 50%, mu gihe mu 2023 bari 81%.

Bivugwa ko Ibi babazo ahanini biri guterwa n’Abanyapolitiki bo muri iki gihugu bashyigikiye u Burusiya, bagenda bakoresha imbuga nkoranyambaga mu kwigisha abaturage icengezamatwara ryabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa