skol

Impunzi z’Abanye-Congo ziba mu Rwanda zigaragambije kubera amagambo ya Gen Maj Ekenge

Yanditswe: Thursday 01, Jan 2026

featured-image

Impunzi z’Abanye-Congo zibarizwa mu nkambi zo mu Rwanda , zakoze imyigaragambyo y’amahoro yamagana amagambo y’urwango aherutse kuvugwa na Gen Maj. Sylvain Ekenge wabaye Umuvugizi w’Igisirikare cya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bamusabira gukurikiranwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.

Iyi myigaragambyo yabaye mu mahoro yakozwe ku wa 1 Mutarama 2026. Imwe yabereye mu nkambi ya Mahama yo mu Karere ka Kirehe no mu ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe aho izi mpuzi zakoze urugendo rwo kwamagana aya magambo zizenguruka inkambi yose.

Ku wa 27 Ukuboza 2025 ni bwo Maj Gen Ekenge yatumiwe kuri Televiziyo ya RDC mu kiganiro cyasobanuraga uko umutekano uhagaze mu Burasirazuba bwa Congo, cyane cyane mu bice biri kuberamo imirwano mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Gen Maj Sylvain Ekenge yavuze amagambo yibasira Abatutsi, agera n’aho avuga ko gushyingiranwa n’Umututsikazi bisaba kwitonda kuko mu gihe cyo kubyara azana mu rugo benewabo bakaba ari bo babyarana.

Ni amagambo yagaragaje uburyo urwango ku Batutsi rw’ubutegetsi bwo muri Repubulika Ihananira Demokarasi ya Congo rwarenze inkombe ku buryo rwageze no mu basirikare bashinzwe kurinda abaturage.

Ni amagambo yatumye RDC ishyirwaho igitutu gikomeye, mu kwiyererutsa Gen Maj Sylvain Ekenge ahagarikwa ku mirimo ye.

Inkambi ya Mahama izi mpunzi zigaragambirijemo, ibarizwamo impunzi 72.100 zirimo Abanye-congo ibihumbi 27 biganjemo abamaze imyaka 30 mu buhunzi, n’abakiri bato bagiye bavukira mu nkambi zitandukanye bose bahunze ubugizi bwa nabi bakorerwaga mu gihugu cyabo.

Umutoni Chantal ubarizwa mu Nkambi ya Mahama yavuze ko urugendo rw’amahoro bakoze rugamije gusaba Isi yose kumva akarengane n’ivangura bakorerwa.

Yavuze ko badashobora kwishimira iminsi mikuru nk’abandi ngo baceceke mu gihe ubuyobozi bwa Leta ya RDC ikomeje kwica benewabo babarasa abandi bakicishwa inzara amahanga acecetse.

Ati “Turamagana politike ya RDC ikomeje kutwita abanyamahanga ku butaka bwacu, igashyigikira ivangura n’ubwicanyi. Turamagana kandi amagambo y’urwango yavuzwe kumugaragaro n’Umuvugizi w’Ingabo za FARDC, Gen Maj Ekenge, watangaje ko gushyingiranwa n’umututsikazi ari ikibazo gikomeye, agahamagarira Abanye-Congo bose kudashyingiranwa nabo.’’

Umutoni yasabiye uyu muyobozi mukuru mu ngabo za Leta ya RDC gukurikiranwa n’inkiko mpuzamahanga kuko amagambo yavuze ashobora kuririrwaho n’abandi baturage bakica Abatutsikazi abandi bakanga kubashaka babaziza uko bavutse.

Mukakayonga Justine umaze imyaka 30 ari impunzi nyuma y’ubwicanyi bakorerwaga bakiri muri Congo, yavuze ko amagambo ya Gen Maj Ekenge agaragaza ko ubwicanyi bahunze bugihari kandi Leta ya Congo ititeguye kubureka.

Ati “Turifuza ko amahanga yatuvuganira Leta ya Congo ikatwemera kuko dufite impungenge nkatwe tumaze imyaka 30 mu buhunzi, dufite impungenge ko itanatwemera, turasaba ubuvugizi ko baduha uburenganzira ku gihugu cyacu tukanasubira iwacu.’’

Mandera Eric w’imyaka 25 yavuze ko aterwa agahinda no kuba yaravukiye mu buhunzi, Leta ya Congo ikaba inakomeje gukwirakwiza amagambo y’urwango yandagaza ababyeyi babo na bo badasigaye.

Ndagijimana Justin we ati “Iyo utangiye kugaragaza ko abaturage bo mu bwoko bumwe atari abizerwa kandi bari mu gihugu biba bivuze ko aho abandi bamubona bakwiriye kumwishisha, bakamuheza. Iyi ni yo mpamvu twibutsa Leta ya Congo ko turi abaturage nk’abandi kandi ko dukwiriye kwitabwaho nk’abandi baturage, nibaduhe uburenganzira ku butaka bwacu, dusubizwe iwacu kandi bahagarike kutwica.’’

Uhagarariye Impunzi z’Abanye-Congo, Ndayisaba Christophe, yavuze bari kwamagana imvugo z’urwango zihembera Jenoside zikoreshwa n’abayobozi ba RDC, ko imvugo z’urwango zitari kuri Gen Ekenge gusa ahubwo ko biri no mu bandi bayobozi b’iki gihugu.

Ati “Turifuza ubutabera, turasaba ko Umuryango Mpuzamahanga wabona ikibazo gihari bakagikemura natwe tugataha. Turasaba ko imiryango Mpuzamahanga yafata ibyemezo. Kuvuga ko Gen Maj Ekenge yahagaritswe mu nshingano ntibihagije akwiriye no gushyikirizwa ubutabera.’’

Impunzi z’Abanye-Congo zo mu Nkambi ya Kigeme, iherereye mu Murenge wa Gasaka, mu Karere ka Nyamagabe na zo zigaragambije.

Iyi nkambi icumbiye Abanye-Congo, 14.415 barimo benshi bamaze imyaka myinshi mu buhunzi n’ababuvukiyemo batazi iwabo uko hasa kuko bahejwe inshuro nyinshi mu gihugu cyabo. Izi mpunzi zicumbitse muri iyi nkambi zimaze imyaka 14 mu buhingiro mu Rwanda.

Abayibarizwamo bakoze rugendo bitwaje ibyapa ndetse n’indanguramajwi zitanga ubutumwa bwamagana Gen Maj Ekenge na Leta ya RDC ku bw’urwango bakomeje gukwirakwiza mu baturage.

Bose intero ni imwe, ni uko barambiwe ubuhunzi, bagasaba imiryango mpuzamahanga kugira icyo ikora aho gukomeza kurebera.

Mukansanga Judith, ukomoka i Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yaganiriye na IGIHE ahetse uruhinja abereye nyirakuru.

Mu gahinda kenshi, yavuze ko ubwo abandi bizihiza umwaka mushya, bo bari mu marira yo kubaho nabi nk’impunzi kandi bafite iwabo higabijwe na FDRL yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ati “Ubu umukobwa wanjye yansiganye uyu mwana ajya gushakisha, none nanjye nasigaye mpa umwana amazi aho kumuha amata. Tubayeho ubuzima bubi bw’ubuhunzi cyane kandi amahanga arebera, turasaba ko twafashwa gutaha iwacu kuko ni ho gakondo yacu.”

Yakomeje avuga ko kuba RDC ihora ibangisha abandi baturage ba Congo bigaragaza ko itabakunze, ashimangira ko bikwiye ko umuryango mpuzamahanga waha iki kibazo agaciro kugira bumvishe impamvu yo gutaha RDC.

Umuyobozi w’inkambi ya Kigeme, Munyakarambi Sebutozi Edson, yavuze ko icyatumye bahagurukira kurwanya kwamagana ubutegetsi bwa RDC ari uko bakeneye gutaha mu gihugu cyabo aho gukomeza bitwa impunzi.

Yagize ati “Turababaye, kuko tubayeho nabi kandi tubimazemo igihe. Kugeza ubu umuntu ahabwa ibihumbi bitatu cyangwa 6200 Frw azamutunga ku kwezi kose, abandi ntayo bahabwa. Ushingiye ku biciro, aya mafaranga ntawe yatunga, turababaye.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko Gen Maj Ekenge, yerekanye politiki ya Leta ya RDC, asaba ko amahanga yose yahaguruka akamagana agashinyaguro bahozwaho, kugira ngo nabo bagire agaciro.

Ibyabaye kuri Gen Maj ni igihamya cy’imitegekere ya RDC ishingira ku moko, ikica ndetse ikanaheza bamwe cyane cyane Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Icyakora inshuro nyinshi Leta ya RDC yavuze ko nta bwoko bwibasirwa, ndetse ko abavuga ko Abatutsi b’Abanye-Congo bibasirwa baba babeshya, nyamara ibimenyetso bibihamya byo bijya hanze buri munsi binyuze mu bikorwa by’ingabo za FARDC n’imitwe bafatanya, kimwe n’imbwirwaruhame z’abayobozi bo mu nzego nkuru za Leta zidasibamo imvugo z’urwango.

Impunzi z’Abanye-Congo zagaragaje uburyo Tshisekedi uyobora RDC akomeje guha urwaho abimakaje urwango ku Batutsi

Abanye-Congo baba mu Rwanda bagaragaje ko gukura mu mirimo Gen Maj Ekenge bidahagije ahubwo agomba gukurikiranwa n’inkiko

Abanye-Congo barimo abana baba mu Nkambi ya Mahama bagaragarije amahanga ko barambiwe kuba mu buhunzi bamwe bavukiyemo

Uhagarariye impunzi z’Abanye-Congo, Ndayisaba Christophe, yavuze ko bamagana amagambo ya Gen Maj Ekenge akangurira abandi baturage kwanga Abatutsi

Impunzi z’Abanye-Congo zicumbikiwe i Mahama zamaganye urwango rukomeje kwimikwa na Leta ya RDC idahwema kwibasira Abatutsi

Impunzi z’Abanye-Congo ziba mu Nkambi ya Kigeme zagaragaje ko zishyigikiye AFC/M23 iharanira uburenganzira bw’Abanye-Congo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa