Leta y’Ubwongereza yatangaje ko abantu bahawe ubuhungiro bazajya basabwa kwishyura amafaranga agera ku bihumbi 10,000 by’amapawundi (agera kuri miliyoni 19FRW) nk’umusanzu wo gusubiza amafaranga leta yabakoreshejeho mu kubacumbikira no kubafasha, igihe bazaba batangiye kubona amafaranga.
Biteganyijwe ko abantu bakuru bahawe ubuhungiro kandi bafite ubushobozi bwo gukora no kubona amafaranga ahagije bazajya bishyura ayo mafaranga buhoro buhoro hashingiwe ku mategeko mashya ari mu mushinga w’itegeko ryerekeye abinjira n’abasaba ubuhungiro, uri bushyikirizwe inteko ishingamategeko kuri uyu wa kabiri.
Izo ngingo zizareba abasaba ubuhungiro bafite uburenganzira bwo gukora mu Bwongereza, kandi bagomba kuba baramaze kwishyura ayo mafaranga mbere yuko bashobora kwemererwa gutura mu Bwongereza mu buryo buhoraho.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Shabana Mahmood yavuze ko izi mpinduka zigamije kugaragaza ko “ubufasha buhabwa impunzi ni uburenganzira ariko kandi bufite n’inshingano.”
Yongeyeho ati: "Igihe abantu bamaze kubona ubushobozi bwo gutanga umusanzu no kwishyura ineza y’Abongereza, twiteze ko babikora."
Izi gahunda zisobanuye ko abimukira bafite akazi kandi binjiza amafaranga runaka bazasabwa kwishyura amafaranga angana ku muntu wese. Biteganyijwe ko ayo mafaranga azashyirwa ku mapawundi 10,000.
Icyakora, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu iracyasuzuma umubare nyawo w’amafaranga umuntu azajya agomba kuba yinjiza mbere y’uko atangira kwishyura buri kwezi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *