Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe (Meteo Rwanda) igaragaza ko mu matariki ya nyuma ya Mata 2026, imvura yaguye yagabanyutse ugereranyije n’uko byabaga bimeze mu kwezi nk’uko kuko gukunze kurangwamo imvura nyinshi.
Ibi ni ibikubiye muri raporo igaragaza uko imvura yaguye guhera tariki ya 21 kugeza tariki ya 30 Mata 2026.
Meteo Rwanda yagaragaje ko imvura yari isanzwe igwa mu mpera za Mata yagabanyutse, uretse mu bice bito by’Umujyi wa Kigali, iby’Intara y’Iburasirazuba n’iby’Uturere twa Karongi, Rutsiro, Nyaruguru, Burera, Kamonyi, Ruhango na Nyanza habonetse imvura nyinshi.
Imvura nyinshi ingana na milimetero 129.2 yapimiwe mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Bugesera ku bupimiro bwa Nyamata, mu gihe imvura nke ingana na milimetero 31.7 yapimiwe ku bupimiro bwa Kamembe bwo mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rusizi.
Meteo Rwanda yagaragaje ko ubushyuhe bwo hejuru n’ubushyuhe bwo hasi bwiyongereye cyane mu bice byinshi bitandukanye by’igihugu ugereranyije n’uko byabaga bimeze mu bihe byashize.
Impuzandengo y’ubushyuhe bwo hejuru yari hagati ya dogere Celsius 19.2 zabonetse ku bupimiro bwa Kinigi mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, na dogere Celsius 30.1 zabonetse ku bupimiro bwa Bugarama mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba mu Rwanda.
Ku rundi ruhande, impuzandengo y’ubushyuhe bwo hasi yari hagati ya dogere Celsius 13.2 zapimiwe ku bupimiro bwa Busogo mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru na dogere Celsius 21 zapimiwe ku bupimiro bwa Bugarama mu Karere ka Rusizi.
Meteo Rwanda kandi yateguje imvura isanzwe igwa mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Gicurasi 2026 ubwo ni uguhera ku wa 1 - 10 Gicurasi 2026.
Iti “Muri Gicurasi tariki 1-10 2026 hirya no hino mu gihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 28 na 105, ikaba iri ku kigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice.”
Muri iki gihe abahinzi barashishikarizwa gukomeza gukurikira amakuru y’iteganyagihe no kugisha inama abashinzwe ubuhinzi babegereye bakora imirimo ijyanye n’igihembwe cy’ihinga cya kabiri (B) kubagara ibihingwa, gufumbira no gufata ingamba zo kwirinda ingaruka zishobora guterwa n’imvura n’umuyaga ndetse n’inkuba biteganyijwe mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Aborozi nabo barashishikarizwa kwegera abaveterineri bakabagira inama ku buryo bwo kubungabunga amatungo bitewe n’ikirere giteganyijwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *