Imvura yaguye mu Ukuboza 2025 ni nke ugereranyije n’iyo mu bihe byabanje- Meteo Rwanda
Yanditswe: Wednesday 07, Jan 2026
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyigihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu kwezi k’Ukuboza kwa 2025 imvura yaguye yari hasi y’ikigero cy’isanzwe igwa mu kwezi gusoza umwaka, gukunze kurangwamo iri ku kigero cyo hejuru cyane.
Meteo Rwanda yagaragaje ko ubupimiro 23 muri 44 bwo mu gihugu bwapimiweho imvura iri hasi y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu Ukuboza.
Mu bice birimo Umujyi wa Kigali, Intara y’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo, Uturere twa Karongi, Nyabihu, Ngororero, Karongi, Nyamasheke, Rusizi two mu Ntara y’Iburengerazuba ndetse na Bugesera yo mu Burasirazuba ikigero cy’impuzandengo y’imvura yari isanzwe igwa muri ibi bice by’igihugu yaragabanyutse.
Meteo Rwanda yasobanuye ko kuba imvura yari isanzwe igwa mu Ukuboza yaragabanyutse mu 2025, bitigeze bigira ingaruka ku bihingwa cyane cyane ku myaka yari igikeneye amazi ngo ikure.
Muri rusange mu Ukuboza kwa 2025, imvura yaguye mu gihugu hose yari hagati ya milimetero 46.3 na milimetero 198.2.
Imvura nyinshi ingana na milimitero 198.2 yapimiwe mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Nyamasheke ku bupimiro bwa Ntendezi, mu gihe imvura nke ingana na milimetero 46.3 yapimiwe ku bupimiro bwa Nyamiyaga (Paroisse) bwo mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyanza.
Meteo Rwanda yagaragaje ko ubushyuhe bwo hejuru bwagabanyutse cyane mu bice byinshi bitandukanye by’igihugu, mu gihe ubushyuhe bwo hasi bwiyongereye ahantu henshi mu gihugu.
Impuzandengo y’ubushyuhe bwo hejuru yari hagati ya dogere celsius 20.7 zabonetse ku bupimiro bwa Kinigi mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, na dogere celsius 29.3 zabonetse ku bupimiro bwa Bugarama mu Karere ka Rusizi ko mu Ntara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda.
Ku rundi ruhande impuzandego y’ubushyuhe bwo hasi yari hagati ya dogere celsius 10.1 zapimiwe ku bupimiro bwa Busogo mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru na 19.9 zapimiwe ku bupimiro bwa Bugarama mu Karere ka Rusizi.
Meteo Rwanda iherutse gutangaza ko muri Mutarama 2026 hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 50 na 300 ikaba iri hejuru gato y’impuzandengo y’isanzwe igwa muri uko kwezi.
Yavuze ko imvura iziyongera cyane cyane mu bice by’Intara y’Iburengerazuba, iy’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo, Umujyi wa Kigali, no mu bice bimwe na bimwe by’Intara y’Iburasirazuba.
Ubundi mu busanzwe imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Mutarama iri hagati ya milimetero 26 na 269.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *