skol

Imyumvire ya bamwe mu bakuze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi irahangayikishije

Yanditswe: Tuesday 21, Oct 2025

featured-image

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean-Damascène Bizimana, yatangaje ko bamwe mu Banyarwanda bageze mu zabukuru babaye mu mashyaka ya MRDN na Parmehutu banga kwitabira gahunda zinyuranye za Leta no kuvugisha ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kubera ingegabitekerezo y’ayo mashyaka ikibaboshye.

U Rwanda rutuwe n’abarenga 65,% bari mu cyiciro cy’urubyiruko mu gihe, abandi ari abakuru barimo abarenga miliyoni eshatu bafite imyaka iri hagati ya 30 na 49, abasigaye bakagira hejuru yayo.

Abafite imyaka 50 kuzamura barimo bamwe babaye mu mashyaka yariho mu gihe cya Repubulika ya mbere n’iya kabiri, yigishaga urwango ku Batutsi, akagira uruhare mu kubatwikira, kubamenesha no kubica.

Mu kiganiro Minisitiri Dr. Bizimana yagejeje kuri Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu, muri Sena hagenzurwa ibikorwa mu guteza imbere imibereho y’abageze muzabukuru, ku wa 20 Ukwakira 2025, yavuze ko abakuru bafite indangagaciro nziza bakwiye kwigisha urubyiruko rw’aho batuye Amateka ya Jenoside yahabaye.

Ati “Iyo rero hari abakuru b’intangarugero benshi b’inyangamugayo birashoboka ko bigisha abato ubunyangamugayo bafite bakizerwa. Ariko iyo hari abakoze Jenoside benshi ubwabo bafite ikimwaro cy’uruhare bagize muri jenoside, yewe hari n’abatemera ko bakoze jenoside n’uwumva ko byari ngombwa. Harimo imyumvire myinshi cyane. Abo rero ntibashobora gufasha abato.”

Senateri Umuhire Adrie yavuze ko bari gutegura kujya mu turere dutandukanye bakazanaganira kuri iyi ngingo y’uruhare rw’abageze mu zabukuru mu kwigisha abato amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko hari abageze mu zabukuru bakoze ibikorwa byiza barimo n’abarinzi b’igihango ariko hari n’aho usanga mu kagari kose abenshi mu bahari ari abagize abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Hari akagari ushobora kujyamo ugasanga abakuru bahatuye nka 95% bakoze Jenoside. Abo bantu urumva se barigisha iki abato bari aho niba bataganira kuri uko kuri?”

Yabahishuriye ko bazasanga bamwe mu bahoze mu mashyaka arimo Parmehutu na MRND bakiboshye n’ingengabitekerezo yayo.

Ati “Musazanga abo gageze mu zabukuru babaye muri Parmehutu na MRND ni bo batanitabira ibi bikorwa bindi birimo gahunda za Leta. Ni ukuvuga ko ya ngengabitekerezo bemeraga iracyababoshye no gusohoka bakagaragara ngo bakorane n’abandi birabavuna.”

“Ni aho rero hazira ibyo kuvuga ngo Abatutsi ni bo bavuga bonyine, ni bo bagaragara. Ni uko bo, babandi barihisha, bakanga kuza, n’uje ntavugishe ukuri kandi utavugishije ukuri, abantu baba bakuzi bararambirwa ntabwo waza ngo ubeshye kabiri.”

Yakomeje asaba “abantu babaye mu mashyaka ya kera, muze muvuge ibyo ayo mashyaka yigishajga, yakoraga. Iyo ngize amahirwe nkabona agapapuro bandikaga ndagenda nkakavuga.”

Dr Bizimana yashimangiye ko abantu bakinangiye ari abatariyakira, ngo bemere kunenga politiki mbi babayemo, bakayigisha imyaka myinshi.

Ati “Ubu FPR Inkotanyi yigisha ubunyarwanda, igihugu cya twese, abo bandi bigishijwe ingengabitekerezo ya rubanda nyamwinshi. Ntabwo rero bari biyakira ngo babyumve bitandukanye na byo, batinyuke kunenga iyo sisiteme bari baremeye. Ni ho ruzingiye rwose.”

Senateri Dusingizemungu yavuze ko no mu barimu usanga hari ingingo zigize amateka basimbuka cyangwa bakabicaho biruka bitwaje ko nta mfashanyigisho zanditse bafite.

Ati “Mu byo REB na Minisiteri y’Uburezi isaba, isaba ko mu kwigisha amateka mu isomo ry’amateka umwarimu ashobora gutumira umutangabuhamya, umuntu usheshe akanguhe w’aho mu gace akaza mu ishuri agafasha mwarimu. Biremewe ariko ugiye kureba ababikora usanga baba bake cyane.”

Senateri Dusingizemungu yavuze ko nta kintu na kimwe kibura ngo umuntu ashobore kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko hari ubuhamya bwatanzwe n’abantu benshi kandi buri ahagaragara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa