Mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Kamena 2026 iyobowe na Perezida Paul Kagame, hagaragajwe ko ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kwihagararaho no kuzamuka nubwo ku rwego mpuzamahanga hakomeje kuboneka ibibazo by’ubukungu n’ubucuruzi.
Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ishusho y’imiterere y’ubukungu bw’u Rwanda mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2026, igaragaza ko bwakomeje kuzamuka no kugaragaza ubudahangarwa n’ubwo ku rwego mpuzamahanga hakomeje kuboneka ingorane.
Inama y’Abaminisitiri yagaragarijwe ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutseho 10% mu gihembwe cya mbere cya 2026 cya mbere cya 2026 (Mutarama-Werurwe).
Ni izamuka ry’ubukungu rigaragarira mu byiciro byose by’ingenzi harimo urwego rwa serivisi, urw’inganda n’ubuhinzi.
Iri zamuka rishingiye cyane ku musaruro ushimishije w’urwego rw’inganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubwubatsi, ikoranabuhanga mu itumanaho, n’ubuhinzi bugamije kohereza umusaruro mu mahanga.
Mu mafaranga umusaruro mbumbe w’u Rwanda mu gihembwe cya mbere cya 2026 wageze kuri miliyari 6.346 Frw, uvuye kuri miliyari 5.276 Frw mu gihembwe cya mbere cya 2025, bingana n’izamuka rya 10%.
Serivisi zagize uruhare rwa 52% by’umusaruro mbumbe, ubuhinzi bugira uruhare rwa 19%, inganda zigira uruhare rwa 24%, ibindi bisigaye bigira uruhare rwa 5%.
Umusaruro w’ubuhinzi wiyongereyeho 8%, uw’inganda wiyongeraho 13%, mu gihe umusaruro wa serivisi wiyongereyeho 7%.
Guverinoma ikomeje gukurikiranira hafi ingaruka z’impinduka mu bucuruzi mpuzamahanga ku bukungu bw’Igihugu no gufata ingamba zihuse kandi zihamye zigamije gukemura ibibazo byagaragara, mu rwego rwo gukomeza kubaka ubukungu butajegajega.
Mu kunoza amatora mu buyobozi bw’inzego z’ibanze hagaragajwe ko uburyo buvuguruye bushimangira uruhare rw’inzego zitandukanye mu miyoborere harimo abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga kuva ku nzego z’ibanze kugera ku rwego rw’Igihugu.
Hanogejwe uburyo amatora akorwamo, hasobanurwa neza ibisabwa abakandida n’inzira zikurikizwa mu kuzuza imyanya y’imirimo.
Itangazo ry’ibyavuye mu Nama y’Abaminisitiri rirakomeza riti “Izi ngamba nshya zizashimangira imiyoborere ishingiye ku muturage ndetse n’ubunyangamugayo mu migendekere y’amatora.”
Inama y’Abaminisitiri kandi yize ku bijyanye no kunoza uburyo bwo gutanga imisoro, aho hashyizweho Komite ihoraho ishinzwe politiki y’isoresha hagamijwe kongera uruhare rw’abafatanyabikorwa.
Mu gushyigikira ibigo by’imari iciriritse, Inama y’Abaminisitiri yemeje ko hazoroshywa ibisabwa mu kongera igihe cyo gusonerwa imisoro mu rwego rwo gufasha ibigo by’imari iciriritse gutera imbere.
Ni mu gihe mu bijyanye no urushaho kubahiriza itangwa ry’imisoro, hazongerwa ishimwe rigenerwa abatanga amakuru ku inyerezwa ry’imisoro.
Mu bijyanye no koroshya uburyo bwo gutanga imisoro ku bigo by’ubucuruzi, harimo kuzamura ingano y’umutungo winjizwa n’ibigo by’imari wemezwa b’umwuga. n’ababaruramari.
Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:
Umushinga w’ltegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo hagati ya Agence Française de Développement na Repubulika y’u Rwanda, yerekeye inguzanyo igenewe gufasha urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda gukomeza kwiyubaka.
Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’impano hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki Mpuzamahanga y’Iterambere ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere nk’inzego zishinzwe ibikorwa by’Ikigega "Global Financing Facility for Women, Children and Adolescents Multi-Donor Trust Fund" n’lkigega "Health Emergency Preparedness and Response Multi-Donor Trust Fund", yerekeye impano igenewe umushinga w’u Rwanda wo kwitegura, guhangana no gushakira ibisubizo ibyorezo by’indwara hakoreshejwe uburyo bunyuranye.
Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere, yerekeye inguzanyo igenewe umushinga wo guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi no kugabanya ibishobora kububangamira.
Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere, yerekeye inguzanyo igenewe umushinga wo guteza imbere imibereho y’abaturage.
Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:
Iteka rya Perezida ryerekeye amatora y’abayobozi b’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage.
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigenga amatora y’abagize komite nyobozi ya buri nama y’igihugu (Inama y’Igihugu y’Abagore, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga).
Iteka rya Minisitiri rigena abagize Komite ishinzwe politiki y’isoresha, imiterere n’imikorere yayo.
Iteka rya Minisitiri rigena ibisabwa kugira ngo ikigo cy’imari iciriritse cyakira amafaranga abitswa cyongererwe igihe cyo gusora umusoro ku nyungu z’amasosiyete ku gipimo cya 0%.
Iteka rya Minisitiri ryerekeye uburyo bw’ikoranabuhanga mu gutanga inyemezabuguzi, kuvanirwaho umusoro n’igihembo gihabwa umuntu watanze amakuru ku inyerezwa ry’umusoro.
Iteka rya Minisitiri rigena aho umuntu atuye hahoraho, aho ubuyobozi nyabwo buri n’umubare w’ibyacurujwe mu mwaka usabwa kugira ngo ibitabo by’ibaruramari byemezwe mu byerekeye imisoro.
Inama y’Abaminisitiri yemeje itangwa ry’impushya zo gucukura amabuye y’agaciro na kariyeri.
Inama y’Abaminisitiri yemeje abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga bakurikira:
Mohamed Basheer Abdalla Mennawi, Ambasaderi wa Repubulika ya Sudani mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.
Huh Jungae, Ambasaderi wa Repubulika ya Koreya mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.
Sakamoto Atsuki, Uhagarariye Umuryango Mpuzamahanga witwa Japan International Cooperation Agency (JICA) mu Rwanda.
Bwana Jim Hegarty, yasabiwe guhagararira inyungu z’u Rwanda muri Irilande.
Mu bindi
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 1 Nyakanga kugeza ku ya 10 Kanama 2026 hateganyijwe Itorero Indangamirwa ku nshuro ya 16 (2026), rizabera mu Kigo cy’Imyitozo ya Gisirikare cya Gabiro.
Minisitiri w’Ingabo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri isozwa rya Gahunda y’ibikorwa bihuza Ingabo z’u Rwanda, Polisi y’Igihugu n’abaturage bigamije iterambere n’imibereho myiza (2026), ndetse n’umuhango wo gushyikiriza abaturage ibikorwa byakozwe uteganyijwe ku wa 4 Nyakanga 2026, mu rwego rwo kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 32.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 22 kugeza ku ya 31 Nyakanga 2026, hateganyijwe imurikabikorwa ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi rizabera i Kigali ku kibuga cy’imurikabikorwa cya Mulindi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *