skol
fortebet

Inama y’Abaminisitiri yaganiriye ku cyemezo cy’u Rwanda cyo kuva muri ECCAS

Yanditswe: Monday 09, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 09 Kamena 2025 muri Village Urugwiro iyobowe na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yaganiriye ku cyemezo cyo ku wa 07 Kamena 2025, cyo kuva k’u Rwanda mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (ECCAS), maze ishimangira ingingo zitandukanye.

Sponsored Ad

Inama y’Abaminisitiri yashimangiye ko bitumvikana kandi ko bidakwiye ko ibihugu bigize ECCAS, birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), byiha uburenganzira bwo gukoresha nabi uwo Muryango mu nyungu zabyo bwite bigamije kurwanya igihugu biri kumwe muri uwo muryango.

Nk’igihugu cyari giherutse kuyobora ECCAS, RDC yishe ku mugaragaro amahame n’amategeko y’uyu Muryango igamije kwanduza isura y’u Rwanda ndetse no kurushotora.

Ibi ngo byamenyeshejwe ku mugaragaro ibihugu byose bigize ECCAS, ariko ngo nta cyakozwe ngo bihagarare.

Iyo mikorere mibi yangiza isura y’u Rwanda, yarakomeje no mu gihe cy’ubuyobozi bwasimbuye ubwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa